Hashize amezi arenga ane icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda. Icyo cyorezo cyahungabanije ibintu byinshi ku buzima bw’abatuye isi ndetse n’Abanyarwanda by’umwihariko.
Nk’uko byakunze gusobanurwa n’impuguke mu by’ubuzima, Coronavirus yandura mu buryo bworoshye, ariko biranashoboka kuyirinda igihe abantu bakurikije amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.
Mu mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, harimo gusaba abantu kuguma mu ngo zabo, ndetse n’ibikorwa hafi ya byose bihuza abantu benshi birafunga. Mu bikorwa byafunzwe hari ibyagiye byemererwa gufungurwa uko iminsi igenda itambuka, bitewe n’imiterere yabyo.
Mu bikorwa byafunze kuva Coronavirus yagera mu Rwanda ndetse bikaba bitarafungurwa n’ubu harimo utubari, nyamara uko Inama y’Abaminisitiri iteranye, hari ababa biteguye kureba ko na two twemerewe kongera gukora.
Utubari turacyafunze, ariko se ubu abakundaga kujya kurya inyama zokeje ku Gahembe mu Karere ka Bugesera cyane cyane mu mpera z’icyumweru, ubu bategereje bate umunsi bazasubirayo?
Nk’uko bisobanurwa na Karemera ufite akabari kamenyakanye cyane ku Gahembe, ubu ngo nta kintu na kimwe bakora barategereje ngo barebe igihe na bo bazemererwa kongera gukora nk’abandi.
Karemera ati “Ubu nta kintu na kimwe dukora, twagerageje no kuba twajya dutegura abantu bakabigura bakabijyana, ariko abayobozi baratwangira batubwira ko iyo bavuze gufunga ari ugufunga nyine. Ubu rero turategereje ntacyo dukora rwose harafunze nashyizeho n’umugozi ntawuhinjira”.
Gusa kuko za resitora zemerewe gukora kandi na burusheti zikaba zibarirwa mu biribwa, ubu ngo Karemera yasabye ko yahindura agakora nka resitora, noneho abakunda burusheti zo ku Gahembe bakajya bazasinga muri resitora.
Yagize ati “Ubu nasabye ubuyobozi ko natangira gukora nka resitora, ariko ntibaransubiza”.
Kuba utabari tugifunze kandi, bigira n’ingaruka ku baranguza ibinyobwa byaba ibisembuye nka za byeri ndetse n’ibidasembuye nka fanta za Bralirwa.
Ku mucuruzi uhagarariye Bralirwa mu Bugesera (Ditrac Solutions Ltd), bavuga ko ibintu byahindutse cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus.
Umukozi uranguza ibinyobwa bya Bralirwa mu Bugesera wifuje ko amazina ye atatangazwa, yagize ati “Urebye ibintu byarahindutse cyane buriya abakiriya benshi twagiraga ni za hoteli n’utubari kandi utubari ntidukora muri iyi minsi, na hoteli zirimo gukora ariko zirangura nka 1/10 cy’ibyo zaranguraga mbere ya Coronavirus”.
Ubundi nka hoteli imwe aho i Nyamata ngo yashoboraga kurangura nk’amakaziye 100 ya Fanta, amakaziye 50 ya petit mutzing, amakaziye 50 ya Amstel, amakaziye 50 ya Heineken, kandi ikaba yarangura inshuro ebyiri mu kwezi, ariko ubu ngo irangura 1/10 cy’ibyo yaranguraga, mbese ngo biragenda gahoro.
Uwo mucuruzi w’ibinyobwa bya Bralirwa, avuga ko ubu mu giturage ari ho haturuka abakiriya babo cyane kurusha mu mujyi, kuko nko mu Mujyi wa Nyamata nta kabari gafungura, ariko mu cyaro ngo ufite butike ashyiramo n’amakaziye ya byeri n’ibindi abantu bakajya bazigura bakajya kuzinywera mu rugo kuko byo byemewe.
Abandi bakiriya bakomeye b’ibinyobwa bya Bralirwa ngo bari abakora ubukwe, iyo habaga hari ubukwe bwinshi ni nako babonaga amafaranga menshi cyane cyane za Fanta kuko ngo zakoreshwaga ari nyinshi, none ubu ngo hemewe abantu 15 mu murenge na 30 mu rusengero, abo rero ngo ikaziye ebyiri za fanta n’ikarito imwe y’amazi iba ihagije kuri bo.
Uwo mukozi avuga ko n’ubwo amafaranga binjizaga ku munsi yagabanutse, ariko hari abakiriya basigaye baza nk’umuntu ku giti cye akagura ikaziye y’inzoga akajyana mu rugo, cyangwa iya fanta agashyira abana.
Yagize ati “Mbere ya Coronavirus twashoboraga gucuruza miliyoni eshanu ku munsi ariko ubu ni nk’ebyiri, gusa kuko abakiriya bagabanutse, ubu abahari ni za resitora, hoteli, n’abaturuka mu giturage cyane cyane, ndetse n’abantu ku giti cyabo, bagura ibyo bajyana mu ngo cyane cyane kuri weekend”.
Sikubwabo Emmanuel, ni umukozi wa ‘MP Distributor Ltd’ iranguza ibinyobwa bya Skol mu Bugesera, ushinzwe ibijyanye no kwakira amafaranga ndetse no gutumiza ibinyobwa ku ruganda rwa Skol igihe byashize.
Yavuze ko ibyo bacuraga mbere y’icyorezo cya Coronavirus, byagabanutse cyane kuko utubari tugifunze.
Yagize ati “Ubu abarangura ibinyobwa bya Skol ni za alimentation, hoteli, ariko barangura bikeya cyane ugereranyije na mbere, abandi bakiriya dufite ubu ni za resitora, ariko sinzi uko babigenza kuko ntibyemewe kunywera inzoga muri resitora”.
Ubundi ngo nka hoteli yashoboraga kurangura amaziye 10 ya Skol kandi ikaba yarangura inshuro eshatu mu cyumweru, ariko ubu ngo ni rimwe mu cyumweru kandi na bwo ikarangura ikaziye zitarenze eshatu.
Abandi bakiriya benshi b’ibinyobwa bya Skol ngo babonekaga igihe cy’ubukwe none ubu ngo ntabo, kuko ntibyewe gukora ubukwe buhuza abantu barenze 30.I byo rero ngo byagabanyije umubare w’abakiriya b’ibinyobwa bya Skol.
Nk’uko Sikubwabo abivuga, ubundi ngo mbere bashoboraga gucuruza amakaziye 300 ya Skol ku munsi, ariko ubu ngo iyo byagenze neza bacuruza ari hagati ya 150-200.