Abahinzi n’abatubuzi b’imbuto y’ibirayi babikora mu buryo bw’umwuga bo mu turere duhinga ibirayi mu ntara y’Amajyaruguru, bahangayikishijwe n’ababitubura mu buryo butujuje amabwiriza (bakunze kwitwa abamamyi).
Abo batubuzi bakorera mu bwihisho, bakazitubura zitujuje ubuziranenge, abazikoresha ntibabone umusaruro, zikangiza n’ubutaka buhingwaho.
Ababikora mu buryo bwemewe bavuga ko uretse kuba abo bamamyi babasiga isura mbi, banateza ikibazo cyo kuba umusaruro uba udashimishije.
Hari umuhinzi waganiriye na Kigali Today, avuga ko akunze gukoresha imbuto agura ku mafaranga make, cyangwa iyo akuye ku bandi bahinzi baba basaruye kubera ko iyemewe ayibona bimugoye kubera kwihagararaho ku masoko.
Yagize ati “Hari ubwo igihe cy’ihinga kijya kugera ikilo cy’imbuto kiri kugura hejuru y’amafaranga 700, hakaba n’indi isanzwe umuntu ashobora kwibonera mu bantu bazigurisha ukaba wabona ikilo ku mafaranga atarenga 300.
Urumva ko hari icyo mba ndamuye. Ni byo koko umusaruro uba udashimishije, ariko byibura abana banjye babasha gucuma iminsi bakarya utwo duke mba nasaruye”.
Bamwe mu bahinzi banini bo mu turere tweza umusaruro mwinshi w’ibirayi, bavuga ko iki ari ikibazo kuba hari abatubuzi batabikora mu buryo bw’umwuga, bigakoma mu inkokora ubuhinzi muri rusange.
Umwe muri bo yagize ati “Abo bamamyi ntibaba baragenzuwe, babikora uko biboneye mu buryo bwa gakondo kandi bidafututse, bagashukisha abahinzi batabizi ibiciro by’imbuto biri hasi nyamara nta kintu kiyirimo.
Ba bandi bihutira kuyikoresha, bakwirakwiza umusaruro ku masoko, abaguzi bakavaho badushyira mu majwi badutakarije icyizere, kandi twe nta ko tuba tutagize dukora ibishoboka byose ngo dukore ibituma umusaruro ugera ku masoko umeze neza”.
Si abahinzi gusa babangamiwe n’abo batubuzi bakorera mu bwihisho, kuko n’abakora ubutubuzi mu buryo bwujuje ibisabwa, bemeza ko bagerwaho n’ingaruka zo kutabona amasoko ahagije y’imbuto baba batubuye bibasabye ishoramari.
Umwali Juliet, ni umwe mu batubura imbuto y’ibirayi mu buryo bukoresha ikoranabuhanga rya ‘Green house’ mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.
Bayituburiramo (green house) imbuto zirenga miliyoni imwe buri gihembwe cy’ihinga, zishobora guterwa ku buso bwa hegitari 30.
Yagize ati “Ukurikije ishoramari tuba twashoyemo ni amafaranga menshi, ariko tukababazwa no kuba hari abatubuzi biyitirira uyu mwuga, bagakora ibitemewe abahinzi bazikoresha ntibagire icyo bakuramo.
Twifuza ko abahinzi bajya baba maso, bakirinda abo batubuzi ba baringa babakinga ibikarito mu maso bababeshya, dore ko baba batazabafasha kwirengera igihombo cyabo”.
Ni kenshi hagiye humvikana amajwi y’abahinzi bavuga ko babangamiwe no kutabona imbuto hakiri kare, bagatinda guhinga, abandi bagahitamo gukoresha imbuto babonye hafi, byaba amahire bayiguze kuri macye, ariko batizeye neza uko iba yatunganyijwe.
Abakora ubutubuzi bo bavuga ko imikoranire ku guhanahana amakuru hagati y’abahinzi n’abakora ubutubuzi ikigenda biguru ntege bigatera icyuho cy’imbuto.
Nzabarinda Isaac, umutubuzi wabigize umwuga ukorera mu murenge wa Kinigi yagize ati “Hari ikibazo abahinzi na bo ubwabo bifitemo cyo kujya gushaka imbuto igihe cy’ihinga cyageze.
Kutayishaka hakiri kare, bituma n’umutubuzi adatubura imbuto nyinshi, kuko aba atazi umubare w’abahinzi bazikeneye. Abahinzi bagiye batanga amakuru mbere y’igihe cy’ihinga hakiri kare, hakamenyekana ingano y’imbuto bakeneye, byakorohera umutubuzi kongera imbuto atubura, ikibazo cy’ibura ryazo kikarangira”.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, imaze igihe ishyizeho uburyo bufasha abatubuzi n’abahinzi b’ibirayi kubona imbuto binyuze mu kigega cyitwa ‘Seed Potato Fund (SPF)’.
Mbarushimana Salomon ugikuriye yagize ati “Bisaba ko impande zose zigira icyo zikora, yaba abahinzi n’abatubuzi. Noneho na za nzego zindi zirimo iki kigo, RAB n’abandi bafatanyabikorwa twese tukarushaho guhuza imbaraga kugira ngo urwego rw’ubuhinzi bw’ibirayi rushinge imizi.
Niba Leta iha imbaraga ibirebana n’ubushakashatsi, gutuburira muri za green house, gukwirakwiza izo mbuto ku masoko yewe no gushyiraho ibigega mu gihugu bazisangaho, birakwiye ko urwo ruhererekane rwose rukora neza mu buryo bwitaweho”.
Kuwa mbere tariki 2 Ukuboza 2019 mu karere ka Musanze, ikigo c’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB gifatanyije n’ikigega gishinzwe kunganira abahinzi mu buryo bwo kubona imbuto z’ibirayi SPF, batangije ubukangurambaga buzamara iminsi itandatu bwo kugaragariza abahinzi akamaro ko guhinga imbuto nziza zujuje ubuziranenge.
Ni gahunda yitezweho gusiga abahinzi bakuriweho imbogamizi baterwaga n’ikibazo cy’imbuto nziza zidahagije, nkuko byemezwa na Nyiransengimana Eugenie, umuyobozi wa RAB sitasiyo ya Musanze.
Yagize ati “Muri iyi gahunda tugiye kurushaho kwegera abahinzi, bazasobanukirwe inzira zose bakwiye kunyuramo kugira ngo babone imbuto hakiri kare, bamenye aho bazisanga n’uwazibaha.
Aha kandi turanegera abatubura imbuto z’ibirayi babigize umwuga tubereke impamvu n’akamaro k’imikoranire myiza hagati y’ibi byiciro byombi.
Twizeye neza ko ibi bizaca intege ba bamamyi ba baringa bihisha mu mwambaro w’ubutubuzi nyamara atari bo, tugire n’abandi bashya binjira mu rwego rw’ubutubuzi bw’umwuga, biyongere ku mubare w’abo dufite”.
Mu Rwanda habarirwa abakora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi 1240. Abarenga 200 babarizwa mu turere tw’intara y’Amajyaruguru dukunze kweza umusaruro mwinshi w’ibirayi.
Ikigo RAB kivuga ko hari gahunda nyinshi ziri gukorwa mu kuzamura ubu buhinzi, kugira ngo nibura mu myaka itanu iri imbere, mu Rwanda umuhinzi w’ibirayi azabe ari ku rwego rwo kweza toni ziri hagati ya 20 na 30 kuri hegitari, zivuye ku zidakunze kurenga 20.