Mu kiganiro tumaze kugirana kuri telephone n’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kubungabunga ubuzima (RBC) mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, yadutangarije ko ubu abarwayi bose; uko ari 17 byagaragaye ko bafite coronavirus bameze neza, aho bari kwitabwaho.
Aba barwayi uko ari 17, nta numwe uri mu bitaro, ahubwo bari muri isolement; mu rwego rwo kwirinda ko yakwirakwira mu bandi benshi.
Kubera iki badataha?
Nubwo bameze neza ariko ntibivuze ko bashobora gutaha bagakomeza ubuzima nk’ibisanzwe, kuko bakomeza gukurikiranwa kugira ngo harebwe neza, 100% ko nta kibazo na kimwe basigaranye. Mu rwego kandi rwo kwirinda ko yakwirakwira cyane, bashyirwa ahantu hihariye ukwabo (centre d’isolement/isolation center).
Ibyo wamenya ku barwayi bari mu Rwanda ubu
Ugereranyije, ikigereranyo cy’imyaka ku bantu bimaze kwemezwa neza ko bafite coronavirus ni imyaka 33.2
Muri bo abagabo ni 76.5%, mu gihe abagore ari 17.6%, ndetse n’umwana umwe w’amezi10.
Kugeza ubu nta murwayi n’umwe urajya mu bitaro.
Icyiciro cy’imyaka kibasiwe cyane ni hagati y’imyaka 30-39 habonekamo 52.94% by’abarwayi bose bamaze kwemezwa, hagakurikira 23.53% bari hagati ya 20-29 .
Coronavirusi isuzumwa ite?
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nzanzimana, ibitaro bitandukanye mu gihugu bifite ubushobozi bwo gupima coronavirus.
Gusa mu gihe waba/cg uzi ufite ibimenyetso ni byiza ko mbere yo kugana ku bitaro/ivuriro wabanza guhamagara KU BUNTU 114, bakakubwira uko bagufasha. gusuzumwa nabyo ni ubuntu.
Mu gupima coronavirusi, uburyo bukoreshwa cyane ni ukwifashisha agati (swabs) bakoza mu zuru cg mu muhogo, hagamijwe kureba niba mu muhogo wawe cg mu mazuru, hari uturemangingo fatizo (DNA) twa virusi tubonekamo, iyi test ikaba yitwa “PCR tests”.
Nubwo ariko mu Rwanda hagaragara umubare muto w’abafite coronavirusi, ugereranyije n’ahandi ku isi.
Ibi ntibibuza ubuyobozi gukumira mu buryo bwose bushoboka, ko cyakwira mu bantu benshi. Akaba ariyo mpamvu tubashishikariza gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima ndetse n’ubuyobozi muri rusange.