Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu isaba abatwara abagenzi kuri moto kwirinda gutwara abakora ingendo zihuza Akarere ka Nyabihu n’aka Rubavu mu gihe ubu bitemewe.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubitangaje mu gihe butangiza ubukangurambaga bwiswe ‘Rwanya covid-19’ bugamije kwigisha abantu ibyo bagomba kubahiriza mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba kenshi intoki, kwirinda kuramukanya bahana ibiganza, gukora ingendo zitari ngombwa, kubahiriza amasaha yo gutaha no gusiga intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi, ni byo Polisi y’u Rwanda isaba Abanyarwanda, igasaba abatwara abanyabiziga kubyibutsa abagenzi.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyabihu, SP Byuma Paul, avuga ko kwirinda icyorezo cya COVID-19 bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza no gukorera mu bwisanzure ariko bukoreshejwe nabi babwamburwa, agasaba abaturage kwirinda ko basubizwa muri guma mu rugo.
Ati “Tutitwaye neza ejo Nyabihu yashyirwa mu kato, abantu bakava Ngororero bakajya Rubavu badaciye Nyabihu, twumve ko uburenganzira twahawe tugomba kubwubahiriza”.
SP Byuma avuga ko abatwara abagenzi kuri moto bakunda inyungu bagakora amakosa yo gutwara abagenzi bakora ingendo mu Karere ka Rubavu kandi bitemewe.
Agira ati “Hari abamotari bakunda inyungu bakajyana abagenzi hafi y’Akarere ka Rubavu kugira ngo bakomereze mu Karere ka Rubavu cyangwa bakabakurayo babazana Nyabihu. Mushobora kutuzanira Corona kandi Leta yarafashe ingamba zo kuyiturinda. Ejo nagiye kubyuma bya Bigogwe nshyira imodoka ahantu mfata abamotari batandatu barimo batwara abagenzi bavuye Rubavu kandi bitemewe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Simpenzwe Pascal, avuga ko kuba Rubavu na Rusizi biri mu kato Leta itabyanga, ahubwo ari ukugira ngo ibanze igenzure icyorezo cya COVID-19 igikure mu nzira Abanyarwanda batekane.
Ati “Ntabwo Leta yacu yanga Uturere twa Rubavu na Rusizi kugira ngo idushyire mu kato, ahubwo ni uburyo bwo gukemura no kumara amakenga ko ntabwandu bwa COVID-19 buhari, niba twarahawe amahirwe yo kurindwa mureke tuyubahirize kandi utayubahiriza ntakwiye kwihanganirwa”.
Akarere ka Nyabihu guhagarika ingendo zihuza Rubavu na Nyabihu bashyizeho amabwiriza ko imodoka zitwara abagenzi rusange zitarenga ku Mukamira zijya Rubavu, kugira ngo hakumirwe abashaka kwinjira muri Rubavu.
Icyakora hari abagenzi bakoresha abamotari bakabanyuza inzira y’igitaka mu Mirenge ya Kanzenze, Mudende na Bugeshi bakinjira Rubavu, kimwe n’abashaka kuva Rubavu bajya mu zindi ntara banyura muri izo nzira.
Nubwo Akarere ka Nyabihu kemerewe gukora ingendo, abaturage baho kimwe n’ahandi basabwa kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuko hari aho byagaragaye ko benshi batambara udupfukamunwa uko bikwiye mu Mirenge ya Jenda na Bigogwe kandi bagahurira mu matsinda ari abantu benshi.