Abamotari bari mu myiteguro yo gusubira mu muhanda

Tariki 1 Kamena 2020 nibwo abatwara Moto mu Rwanda bazemererwa gusubira mu muhanda gutwara abagenzi.


Tariki ya mbere Kamena 2020 ni yo tariki Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo zizongera gusubukurwa mu Rwanda haba ku modoka zijya mu Ntara hamwe n’abakoresha ikinyabiziga cya Moto mu gutwara abantu, ibi bikorwa bikaba byarahagaze kuva tariki 21 Werurwe 2020.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, ku wa 26 Gicurasi 2020 yatangaje ko mu mujyi wa Kigali hamaze gupimwa benshi mu batwara moto kugira ngo barebe uko ubuzima buhagaze mbere y’uko basubira mu muhanda.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abatwara abagenzi kuri moto basabwa kwitwararika isuku haba kwambara agapfukamunwa, ku myenda yabo n’ibikoresho byabo n’abagenzi mu kwirinda ko uwakwandura icyorezo cya COVID-19 yagira uwo yanduza.

Bamwe mu batwara moto baganiriye na Kigali Today bari mu myiteguro yo kongera gusubira mu muhanda aho bazajya bakoresha mubazi mu kwishyuza, ubu bukaba ari uburyo bushya bugiye gukoreshwa butari busanzwe, bavuga ko bazubahiriza amabwiriza akumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Uburyo bwo gukoresha mubazi ku batwara moto bwatangijwe mu Rwanda kuva muri 2016 n’urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda “RURA”. Abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko barimo kwigishwa uburyo bakoresha mubazi, iki kikaba ari igikoresho gishya bazakoresha basubiye mu kazi.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi kizwi nka Pascal Technologies gitanga mubazi, kikaba kirimo gushyirira izi mubazi kuri moto zikoreshwa mu mujyi wa Kigali, igikorwa kizakomereza no mu ntara.

Pascal Ndizeye umuyobozi w’iki kigo agira ati; “Turateganya guha izi mubazi moto zikorera mu mujyi wa Kigali tukazabona gukomereza no mu ntara.”

Abari mu bikorwa byo kwambika mubazi izo Moto bavuga ko atari ibikorwa bigoranye kuko kwambika moto mubazi bisaba nibura iminota 15.

Abamotari baritegura umunsi wo gusubira mu kazi bahabwa mubazi bazajya bakoresha mu kwishyuza abagenzi

Abamotari baritegura umunsi wo gusubira mu kazi bahabwa mubazi bazajya bakoresha mu kwishyuza abagenzi

Anastase Hakizimana ufite imyaka 30 akaba afite uburambe bw’imyaka umunani mu gutwara moto avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyazanye amasomo menshi harimo n’uburyo bwo kudakora ku mafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Agira ati “Hari impinduka mu mikorere nyuma ya COVID-19 kuko iki cyorezo cyaradutunguye benshi tutiteguye biratugora. Ubu twiteguye gusubira mu mirimo, icyo dusaba abagenzi ni ukumva akamaro ka mubazi bakabyakira.”

Laurent Ndahayo w’imyaka 38 avuga ko gukoresha mubazi ari uburyo bwo kwinjira mu nzira yo gukoresha ikoranabuhanga.

Vincent Simparinka ufite uburambe mu gutwara abagenzi kuri moto mu myaka 15 avuga ko atazatwara umugenzi udafite amafaranga kuri telefoni.

Ati “Hari ibyo tugomba kubahiriza, niba umugenzi atambaye agapfukamunwa, akaba adashobora kwishyura akoresheje ikoranabuhanga rya telefoni nzamusaba gufata indi moto kuko kurinda ubuzima bwanjye ni byo by’ingenzi kurusha gufata amafaranga.”

Abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko amezi abiri bicaye wabaye umwanya wo kwiga no gutekereza, bakavuga ko icyo bazitaho mu muhanda ari ukubahiriza amabwiriza mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 birinda ko cyakwirakwira mu Banyarwana.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.