Abana bahagarariye abandi hirya no hino mu gihugu, baratangaza ko nubwo hari byinshi byakozwe mu guteza imbere ibikorwa bigenerwa umwana, hakwiye no kongerwa ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byo kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri.
Aba bana baratangaza ibi, mu gihe mu cyumweru gishize Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2020-2021.
Nyuma y’icyo gikorwa, inzego zinyuranye zatangiye gutanga ibitekerezo kuri iyo mbanzirizamushinga, ari na ho abana bo mu Turere twa Ruhango, Kirehe, Burera na Nyarugenge na bo bagaragaje bimwe mu bikorwa by’abana babona bikwiye kwitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2020-2021.
Ni bitekerezo abana batanze bifashishije ikoranabuhanga, bikusanywa n’abo mu Karere ka Nyarugenge hanyuma bishyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo izabikoreho ubuvugizi.
Abo bana bavuga ko kimwe mu bigomba kwitabwaho cyane ari ukurushaho kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri, yaba abanza ndetse n’ayisumbuye.
Uwase Diane wo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko uko isi igenda itera imbere ari ko ikoranabuhanga rirushaho kwifashishwa muri byinshi, bityo agasanga rishyizwemo imbaraga mu mashuri, byafasha abana b’Abanyarwanda gukura barushaho kurikoresha.
Ati “Urugero nk’ubu muri ibi bihe bya Coronavirus, byaragaragaye ko ibikorwa byinshi byakomeje gukora hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni ngombwa ko mu mashuri ikoranabuhanga rishyirwamo imbaraga”.
Aba bana kandi bavuga ko hakenewe kongerwa ingengo y’imari igenewe ibikorwa bya Porogaramu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECPD), by’umwihariko mu guhugura abita ku bana barererwa muri iyo gahunda.
Mutiganda Ramadhan na we wo mu Murenge wa Nyamirambo muri Nyarugenge, ati “Bariya bana ni bo Rwanda rw’ejo. Bakwiye kwitabwaho n’abantu bafite ubumenyi bwihariye, kugira ngo babategure kuzavamo abayobozi beza n’abaturage beza b’igihugu”.
Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof. Jeannette Bayisenge, na we yasabye Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, gukora ubuvugizi kugira ngo ingengo y’imari yagenewe kuzamura abagore no kwita ku bana yongerwe.
Mu bindi abana bagaragaza ko bikenewe kongererwa ingengo y’imari mu mwaka utaha wa 2020-2021, harimo gufasha abana bafite ubumuga bunyuranye kubona insimburangingo n’inyunganirangingo, kongera ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanyiriza abana ingendo bakora bajya ku mashuri, gukomeza gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi mu baturage kuko bifasha abana kwiga neza, n’ibindi.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, MIGEPROF n’ibigo biyishamikiyeho ari byo Porogaramu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP), Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore, byakoresheje ingengo y’imari ikabakaba miliyari makumyabiri (19,579,242,847 frw).
Mu mwaka utaha wa 2020-2021, MIGEPROF n’ibigo biyishamikiyeho byagenewe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari cumi n’enye (14,593,403,032 frw).
Prof. Bayisenge yagaragarije abadepite uko MIGEPROF n’ibigo biyishamikiyeho byakoresheje ingengo y’imari ya 2019-2020, aho MIGEPROF yayikoresheje ku rugero rwa 92.2 %, NECDP kuri 97% Inama y’Igihugu y’Abagore kuri 71.6% ndetse na Komisiyo ishinzwe Abana NCC ku rugero rwa 60,35%.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango avuga ko gukoresha ku rugero ruto ingengo y’imari yahawe MIGEPROF n’ibigo biyishamikiyeho, ngo byatewe ahanini n’icyorezo Covid-19 cyahagaritse ibikorwa bitandukanye.