Imiryango itishoboye igiye guhabwa radiyo 950 zikoresha imirasire y’izuba, zizajya zifasha abana gukurikirana amasomo kuri radiyo bitewe n’uko amashuri yafunzwe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Kuri uyu wa kane taliki 28 Gicurasi 2020, ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), ku bufatanye n’umuryango Save The Children Rwanda, bashyikirije izo radiyo imiryango ikennye.
Nyuma y’igenzura ryakoze, REB yasanze hari imiryango myinshyi itishoboye bigora no kubona iby’ibanze bikenewe, ugasanga nta buryo abana bavuka muri iyi miryango bafite bwo gukurikirana amasomo akaba ari yo mpamvu y’iyi gahunda izagezwa no mu gihugu hose.
Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Irené Ndayambaje, yatangaje ko babifashijwemo n’inzego z’ibanze bashatse imiryango ikennye mu gihugu kugira ngo ifashwe.
Yagize “Ku bufatanye na Save The Children, hamwe n’inzego z’ibanze, twakoze isuzuma kugira ngo tumenye iyo miryango ifite abana biga ariko batabona amasomo kubera nta bushobozi bwo kugura radiyo ifite. Uyu munsi mu Karere ka Rulindo ni ho turi butange radiyo, tukazakomereza n’ahandi mu gihugu”.
Dr. Ndayambaje kandi arongera gusaba ababyeyi n’imiryango muri rusange gukomeza gushyigikira abana muri iyi gahunda yo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga n’itangazamakuru, kuko hari abo usanga bakurikira ibyo basanzwemo kuri za radiyo na televiziyo.
Yagize ari “Hari abantu usanga bafite nka televiziyo imwe ariko ari nk’umuryango w’abantu batandatu, maze hakagira uhitamo kwirebera umupira akabuza amahirwe wa mwana ugomba kwiga, bityo turasaba ababyeyi gufasha abana gukurikirana amasomo kugira ngo badasubira inyuma”.
Ababyeyi kandi barasabwa gukora iyo bwabaga ngo bashakire abana iby’ibyibanze bibafasha gukurikirana amasomo kugira ngo batazasubira inyuma.
REB kandi ivuga ko yazirikanye n’abana bafite ubumuga butandukanye basanzwe biga, kugira ngo na bo batazasigara inyuma, aho nko kuri televiziyo hifashishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bashobore gukomeza amasomo yabo.