Mugihe ubusanzwe haba ibitaramo by’imyidagaduro bigasusurutsa abakuru gusa , kuri iyi nshuro muri ‘Unveil Africa Fest’ biteganyijwe ko umubyeyi uzazana umwana azinjirira ubuntu ubundi bagacinya akadiho mu njyana nyarwanda.
Ibi n’ibyatangajwe n’abarimo gutegura iki gitaramo kizaba kuwa gatandatu tariki y’a 7 Ukuboza 2024, babivugira mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, kuri Onomo Hotel.
Aha bavuze ko batekereje ku bana bakiri bato bazaba baherekeje ababyeyi babo bazaba bitabiriye icyo gitaramo kuko batazishyuzwa, dore ko n’igitaramo ubwacyo kizaba kirimo abahanzi bato bazataramira abakuru.
Mugabo Julius urimo gutegura iki gitaramo yagize ati “Igitaramo cyacu kizaba abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri bataraza, ahubwo icyo twakoze twatekereje ku batarajya mu bigo by’amashuri cyangwa abiga bataha, ubwo ni mu mashuri abanza, ababyeyi bazazana n’abana babo biga mu mashuri abanza bazaba babaherekeje mu buryo bw’umutekano wabo ntabwo tuzabishyuzwa.”
‘Unveil Africa Fest’ ni igitaramo ngarukamwaka abagiteguye bavuga ko bahisemo ku gitegura mu buryo bwo gutwikurura Afurika mu buhanzi biciye muri gakondo kikaba kibaye ku nshuro ya mbere gusa bakaba batekereza ko cyazaba kiba ngarukamwaka kandi kigakorwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ni iserukiramuco riteganyijwe kuzaririmbamo abahanzi nka Ruti Joel, Victor Rukotana, Itorero Intayoberana, itsinda ry’ababyinnyi rya Himbaza Club, Chris Neat, itsinda ry’abakobwa b’impanga rizwi nka J_Sha, Félix, Siboyintore.
Iki gitaramo kizayoborwa n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Lucky man Nzeyimana.
Abahanzi bose batumiwe kuzataramira muri ‘Unveil Africa Fest’ bavuze ko biteguye neza kandi bijeje abazacyitabira kuzataramana nabo bigatinda.
Itsinda ry’abakobwa b’impanga rizwi nka J_Sha bavuze ko batahita bahishura icyo bazabitegaho ahubwo ari agaseke bahishiye abazitamira igitaramo.
Ku ruhande rw’umuhanzi Chris Neat uzwi ku izina rya ‘Inzobe idahanda’ we yagize Ati “Twakoze imyitozo ihagaje hamwe n’Inama rero turabizeza kuzabona ibyo mutigeze mubona dukora.”
Umuyobozi w’itorero Intayoberana Kayigemera Sangwa Aline ati “Mu magambo ni umwimere, ubudasa bw’u Rwanda nibyo itorero Intayoberana rizabataramira.”
Félix Siboyintore ucuranga inanga gakondo avuga henshi yataramye, yiteguye gutaramira abazitabira iki gitaramo bigatinda.
Kugeza kuri ubu amatike yatangiye kugurishwa binyuze bikaba biri mu byiciro bitatu aribyo: Kalisimbi igura ibihumbi 50 Frw, Muhabura igura ibihumbi 25 Frw, na Bisoke igura ibihumbi 10 Frw.
Ukaba ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga rwa https://www.noneho.com/