Abandi Banyarwanda barekuwe na Uganda bageze mu Rwanda

Irindi tsinda ry’Abanyarwanda 53 bari bafungiwe muri Uganda ryageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena 2020.


Binjiriye ku mupaka wa Cyanika uherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, bakaba barimo abagore 14 n’abagabo 39. Bageze kuri uwo mupaka saa kumi n’imwe n’iminota 57 z’umugoroba.

Iki cyiciro gikurikiye ikindi cyageze mu Rwanda ku wa mbere tariki 08 Kamena 2020 kigizwe n’Abanyarwanda 79.

Aba Banyarwanda babarirwa mu 130 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yari aherutse gutangaza ko bagomba kurekurwa mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu biganiro biherutse guhuza intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda.


Aba banyarwanda bakigera ku mupaka habanje kubaho igikorwa cyo gusuzuma ibyangombwa n’imyirondoro yabo.

Mu Rwanda kandi basuzumwe mu rwego rwo kureba niba ntawe ufite ibimenyetso by’icyorezo cya COVID-19, hanyuma bajyanwa mu kato mu kigo kiri i Nkumba mu Karere ka Burera.



Ku ruhande rw’ u Rwanda, aba Banyarwanda bakiriwe n’umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka Kalisa Innocent. Ni mu gihe ku ruhande rwa Uganda uwari uhagarariye iki gihugu muri iki gikorwa yavuze ko aba Banyarwanda uko ari 53 biyongera ku bandi 79 bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba, bityo ngo bizeye ko iki gikorwa bagisohoje nk’uko Leta y’igihugu cye yari yabyemeje mu nama iheruka.

Nyiramahirwe Josiane wo mu Murenge wa Busogo yari afungiwe muri iki gihugu cya Uganda muri gereza ya Kisolo nyuma yo gufatirwa ahitwa Mubende avuye i Nyakabande. Icyo gihe yahise akatirwa amezi 12 ubu akaba yari asigaje amezi atandatu.


Kajenyeri Janvier wo mu Murenge wa Nyange yafatiwe i Kisolo akaba yari afungiwe ahitwa Kanungu. Yakatiwe umwaka n’amezi 10 akaba yari yaranarangije igihano ariko agifungiwe muri Uganda.

Ngo yari yajyanywe no gukorayo imirimo y’amaboko, akaba akuyeyo isomo ryo gukorera mu gihugu cye kuko Abanyarwanda benshi bafungirwa muri Uganda bafatwa nabi, bagahohoterwa.


Niyitegeka wo mu Karere ka Nyabihu yari amaze umwaka urenga muri Uganda afungiwe ahitwa Gihihi.

Avuga ko aho bari bafungiwe bafatwaga nabi, gukoreshwa imirimo ivunanye kandi bababwira amagambo asesereza.

Aba bose bishimiye uko Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose kugeza ubwo babashije kongera kugaruka mu rwababyaye, bakaba bishimiye kuba bagiye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.