Kuva mu kwezi kwa Mutarama 2020, abantu 19 bafatiwe mu cyuho biba amashanyarazi, ibi bikaba byaratewe n’imbaraga Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu “REG” yashyize mu kurwanya ubwo bujura.
Abafashwe bose barafunzwe ubu dosiye zabo zikaba zarashyikirijwe inkiko.
Ku itariki ya 10 Mutarama 2020, mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kacyiru, akagari ka Kinyinya mu mudugudu wa Kagugu, abakozi ba REG babifashijwemo n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, bafatiye mu cyuho uwitwa Tugizwenayo Jean Aimé Pierre, ucumbitse mu nzu ya Mujawamariya Claudine, yiba amashanyarazi.
Ku itariki ya 07 Mutarama 2020, mu karere ka Musanze, umurenge wa Nyange, akagari ka Kabeza, umudugudu wa Kibingo, abantu batatu ari bo TURATSINZE Bienvenue, TUYISHIME Emmanuel n’undi umwe wabafashaga, barafashwe na bo bakaba bakurikiranyweho kwiba umuriro w’amashanyarazi aho bakorera akazi ko gusudira.
Ku itariki ya 11 Werurwe 2020, abantu 6 barimo UWASE Cedrick w’imyaka 24, RUKUNDO Sylvain w’imyaka 23, IRADUKUNDA Olive w’imyaka 28, TWAGIRIMANA Eric w’imyaka 24, IYADUHAYE Leontine w’imyaka 25 na NKURUNZUZA Innocent w’imyaka 24, bafatiwe mu midugutu inyuranye igize umurenge wa Gacaca, mu karere ka Musanze, bakurikiranyweho ibikorwa byo kwiba umuriro w’amashanyarazi, aho bashukaga abaturage ngo babafashe kurahura umuriro, na bo bakabaha amafaranga. Aba bantu 6 bavuzwe haruguru, bakoreraga ikigo cya baringa cyitwa «Chris Energy Ltd » cy’uwitwa NZIYONSENGA Christophe.
Tariki 17 Mata 2020, abantu batatu ari bo Sudu Claude w’imyaka 18, Ntakirutimana Gilbert w’imyaka 20 na Niyigena Emmanuel w’imyaka 19 bafatiwe mu murenge wa Mimuli, mu karere ka Nyagatare, biba urutsinga rw’amashanyarazi ahari kubakwa umuyoboro mushya w’amashanyarazi muri Mimuli.
Tariki ya 21 Mata 2020, uwitwa Nsabimana Provier wubakaga imiyoboro y’amashanyarazi ku buryo butemewe akaniba za mubazi z’amashanyarazi mu kagari ka Nunga mu karere ka Kicukiro, yafatiwe mu cyuho bari muri ibyo bikorwa by’ubujura mu karere ka Kicukiro.
Ku itariki ya 05 Gicurasi 2020 mu karere ka Musanze, abantu babiri ari bo ZIRIMWABAGABO Emmanuel na NGAYABERURA Jean Baptiste barafashwe bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba amashanyarazi.
Tariki ya 20 Gicurasi 2020, mu karere ka Rulindo, umurenge wa Shyorongi mu mudugudu wa Bugarama, abantu babiri, Ntagungira Noel na Kavamahanga Pacifique, bafatiwe mu cyuho biba amashanyarazi, aho bakoreraga akazi ko gutobora ibyuma bakoresheje imashini, bahita batabwa muri yombi.
Abafashwe bose bemera ibyaha bakoze, dosiye zabo zikaba zarashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), mbere y’uko bagezwa imbere y’inkiko.
NKUBITO Stanley, umukozi wa REG ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ibihombo muri EUCL-REG, yavuze ko kwiba amashanyarazi ari icyaha gihanwa n’amategeko, avuga kandi ko REG itazihanganira ubwo bugizi bwa nabi, kandi ko hafashwe ingamba zikomeye zo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi. Avuga kandi ko kwiba amashanyarazi bibangamira iterambere ry’igihugu kandi bikaba bishobora guteza ibyago bikomeye. Bwana Nkubito avuga ko abo bafashwe kugira ngo ubuzima bw’abaturage burusheho kugenda neza.
Yanavuze kandi ko hatanzwe amatangazo ku maradio na televiziyo, ahamagarira abaturage gukorana na REG ndetse n’inzego z’umutekano, mu gutunga agatoki uwo ari we wese bakeka ko yaba yiba umuriro w’amashanyarazi, ndetse hakaba n’ibihembo biteganyijwe ku bagaragaza ubwo bujura.
Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ibyerekeranye no kwiba amashanyarazi.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo uwakoze icyaha ari umukozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi, ahabwa igihano cyo hejuru mu biteganyijwe mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.”