Abantu 35 bose bahise bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka / Kubera iturika ry’igisasu

Abasivili 35 bitabye Imana abandi 37 barakomereka, bikaba byabaye ubwo igisasu cyaturikanaga imwe mu modoka zari zitwaye ibiribwa,  nk’uko byatangajwe na Guverineri w’agace ka Sahel icyo kibazo cyabereyemo, ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022.

Byatangajwe na Guverineri Rodolphe Sorgho wagize ati “Imwe mu modoka yari itwaye abasivili yaturikanywe n’igisasu, umubare w’abahitanywe nacyo kugeza ubu, ni 35 mu gihe abakomeretse ari 37 kandi bose b’abasivili”.

Imodoka yaturikanywe n’igisasu ngo yari mu modoka zitwaye ibiribwa zari ziherekejwe n’igisirikare cya Burkina Faso, igisasu cyayiturikanye igeze hagati y’umujyi wa Djibo na Bourzanga, nk’uko Guverineri yakomeje abisobanura.

Itangazo ryasinyweho n’uwo Guverineri, rikomeza rigira riti “Abasirikare bari baherekeje izo modoka, bahise bihutira gutabara abakomerekejwe n’igisasu. Izo modoka zavaga mu Majyaruguru ya Burukina Faso zigana mu Murwa mukuru Ouagadougou.

Sibi bibaye gusa kuko na tariki 15 Kanama 2022, nabwo ngo hari abasirikare 15 ba Burkina Faso bapfuye, baturikanywe n’ibisasu bibiri nabwo bageze muri ako gace.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.