Abantu 38 bo mu Karere ka Burera bamaze iminsi mike bitandukanyije n’ibikorwa by’uburembetsi, bavuga ko babiretse kubera kurambirwa kubaho bacenga inzego z’umutekano mu mayira banyuramo.
Bahamya ko igihe kigeze ngo bihangire indi mirimo ibafitiye akamaro, kuko mu myaka yose bamaze muri ubu burembetsi, batunda ibiyobyabwenge na magendu bikwirakwizwa mu gihugu, nta nyungu bigeze babikuramo.
Nsengiyumva Jean de la Paix w’imyaka 35, umwe mu bitandukanyije n’abatunda ibiyobyabwenge na magendu, akomoza ku mvune n’ingaruka abishora muri ibi bikorwa by’uburembetsi bagirira mu mayira bacamo bajya muri Uganda, n’uko babikurayo babyinjiza mu Rwanda.
Abigereranya n’inzira y’umusaraba bitewe n’uko ababikora bahorana umutima utari hamwe, kubera gucenga inzego z’umutekano.
Yagize ati “Twajyaga tugera muri Uganda, twamara kubirangura tukabisuka mu mashashi dupakira mu mifuka, tukayiheka ku mugongo, ibindi tukabyikorera ku mitwe.
Inzira tunyuramo twabaga ducungana n’inzego z’umutekano twihishahisha, mbega ducyebaguza ahantu hose. Hakaba ubwo tubona tugiye gufatwa tukabijugunya aho, tugakizwa n’amaguru, ukaba utashye amara masa utyo”.
Ibiyobyabwenge bigizwe n’ubwoko bw’inzoga zitemewe za kanyaga, Chief waragi, blue sky, urumogi, hakiyongereyeho na magendu ikunze kuba igizwe n’amashashi, amajyani, umunyu n’ibindi bitandukanye, biri mu byo abakora uburembetsi bakwirakwiza mu gihugu babikuye mu gihugu cya Uganda.
Babitunda bitwikiriye ijoro, aho baba banitwaje intwaro gakondo, biteguye guhangana n’ushobora kubahagarika wese.
Uwitwa Niyonzima wari umaze imyaka icyenda mu burembetsi, yagize ati “Twakoraga uburembetsi twitwikiriye ijoro. Mu babukora barimo n’ababanza kugurisha inka, intama cyangwa ihene. Noneho ya mafaranga akayashora muri ibyo biyobyabwenge.
Nk’abo akenshi bahinduka nk’ibicamuke, ni na bo bitwaza ibyo bisongo, inkoni cyangwa ibyuma, biteguye guhangana n’umuntu wese ushobora kubitambika kubera kwanga guhomba ayo mafaranga bashoye”.
Abantu 38 bo mu Karere ka Burera ni bo muri iki cyumweru bafashe umwanzuro wo guca ukubiri n’uburembetsi, nyuma yo kubona ko bubavunira ubusa, bukabahanganisha n’inzego z’umutekano nyamara nta kindi baramira, uretse kubahombya gusa.
Ndacyayisenga Anaclet, ni umwe mu bakuru b’imidugudu igize Umurenge wa Rugarama, wishimira kuba aba bantu bagiye gufasha abandi guhindura imyumvire idahwitse.
Ati “Abatunda ibyo biyobyabwenge n’izo magendu iyo baciye mu rihumye inzego zishinzwe kubakumira, babigeza mu ngo zabo bakahagira indiri yabyo; biragoye kugira uwo usanga iwe nko mu gihe twagize gahunda yo kujya gusura ingo kuko baba bihisha batinya ko wamutangira amakuru.
Imiryango tugira irangwamo amakimbirane intandaro yayo ifitanye isano n’ibiyobyabwenge. Bityo rero kuba hari abantu nk’aba batera intambwe yo kwitandukanya n’iyi myitwarire, ni ibintu bishimishije cyane”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana, avuga ko mu gihe cy’ukwezi kurengaho iminsi mike, kuva gahunda yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 yatangira, abantu 40 ari bo bafatiwe mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge na magendu, bavuye ku bantu 260 bari bafashwe mu mezi atatu yari yabanje.
Akemeza ko muri iyi minsi abafatiwe muri ibi byaha bagabanutse ku kigero cya 70%, bitewe n’uko inzego zishinzwe umutekano n’izindi bafatanya zakajije ingamba, zikarushaho kuba maso.
Yagize ati “Ibi twabigezeho nyuma yo kwibutsa abo dufatanyije bose muri uru rugamba cyane cyane abegereye imipaka kuba maso mu buryo budasubirwaho, kuko uretse kuba duhanganye n’abatunda ibiyobyabwenge na magendu tunahanganye no kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Indi ngamba ni uko twakajije amarondo akorwa hafi y’umupaka bigaca intege ba barembetsi, turushaho no kwibutsa abaturage kuduha amakuru. Biratanga umusaruro kuko n’abamaze gufatwa uko ari 40 bashyizwe mu kato ariko tunateganya ko bazakurikiranwa n’ubutabera”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru anongeraho ko “Hakiri urugendo rwo kwigisha, gukumira no gutanga amakuru ku batwara magendu, abanywa ibiyobyabwenge n’ababikwirakwiza by’umwihariko urubyiruko ruhamagarirwa kubicikaho, dore ko imibare igaragaza ko ari rwo ruri ku isonga.
Ibi bikomeza gukururira igihugu igihombo kuko n’ayo mafaranga baba babishoyemo bakagombye kuyakoresha ibindi bibyara inyungu.