Ablutophobia ni indwara y’ubwoba bukabije cyane bwo kwanga koga, kwiyuhagira, gukaraba no kwisukura ukoresheje amazi. Iyi ndwara ituma umuntu uyirwaye atinya gukora ndetse no gukaraba amazi kuburyo igihe ayabonye imbere ye cyose aba yumva atayikoza.
Ubundi Phobia ni uburwayi bukunze kugirwa n’abantu mu ngeri zitandukanye, ariko ababufite bakagerageza kubwirinda nubwo birangira bibananiye. Iyi ndwara ya Ablutophobia igira ingaruka nyinshi ku buzima bw’umuntu harimo ubuzima bwo mu mutwe no ku mubiri.
Mu bwongereza nta mubare nyirizina uzwi w’abantu barwaye iyi ndwara, gusa muri Amerika abangavu ndetse n’ingimbi bagera kuri 7-9% barwaye iyi ndwara n’izindi ndwara za (Phobia) zishingiye ku kugira ubwoba bukabije ku bintu bitandukanye.
Iyi ndwara ifite ubwiganze muri Amerika, abana bari hagati y’imyaka 7 na 11 nibo bakunze kwibasirwa nayo nk’uko byemezwa na Anxiety Disorder Association of British Council. Muri Amerika 66% nibo boga byibuze rimwe ku munsi, 7% bo boga inshuro imwe mu cyumweru mu gihe hari n’abatoga icyumweru kikarinda cyihirika.
Bimwe mu bimenyetso by’ibanze biranga umuntu urwaye iyi ndwara harimo kuba iyo abwiwe koga agira ubwoba bukabije ndetse bikamugiraho ingaruka ku mikorere ye. Ibindi bimenyetso harimo gutitira, kuzana ibyunzwe byinshi, guhumeka nabi, umutima ugatera nabi, guhunga aho amazi ari, kumva abangamiwe, kuma iminwa n’ibindi.
Abantu barwaye iyi ndwara bakunze kugira ibibazo bitandukanye birimo kutisanzurana n’abandi kubera kwikekaho umwanda, kugira agahinda gakabije, gukora akazi nabi n’ibindi.
Imihindagurikire y’ikirere, ihungabana rigendanye n’uburyo umuntu akiri umwana yahatirwaga koga kenshi babimutegeka nk’igihano cyangwa se ubugugu rimwe na rimwe kugira ngo amazi n’isabune bidashira biri muri bimwe bitera iyi ndwara ya Ablutophobia.