Umuforomo wo muri Australia avuga ko n’ubwo abantu bose basabwa gukaraba intoki neza muri iki gihe cya COVID-19, ku bafite inzara bo bagomba kuzica zigahora ari ngufi kuko zibika udukoko (bacteria) ndetse na virusi zikanagira uruhare rwo kuzikwirakwiza vuba.
Yavuze ko kugira ngo umuntu amenye ko afite inzara ngufi, ashinga intoki ze ku mubiri, yaramuka yumvise inzara zimujomba, aho kuba ari umubiri w’intoki ze umukoraho, icyo gihe akamenya ko afite inzara ndende, ndetse ko yagombye guhita azica ako kanya.
Yagize ati, “Mu bantu nabonye berekana uko umuntu agomba gukaraba mu rwego rwo kwirinda COVID-19, sinigeze mbona uvuga ko bidashoboka gukaraba neza mu gihe ukaraba afite inzara ndende. Uretse kuba zitatuma umuntu yoza neza mu biganza, no kuzozamo imbere ubwazo biragoye keretse umuntu akoresheje uburoso bwagenewe koza inzara”.
Kugira inzara ndende ngo ni bibi cyane kuko nk’uko uwo muforomo abisobanura, umuntu ngo ashobora kuzijomba cyangwa kuzishinga zikamwinjiza virusi mu mubiri.
Yongeraho ko nubwo muri iki gihe cya coronavirus abantu bakaraba bakoresheje imiti yagenewe gusukura intoki, ngo iyo miti ntihagije ku bantu bafite inzara ndende.
Umuntu ufite inzara ndende z’umwimerere asabwa kuzica zikaba ngufi, naho abafite izo bateraho z’umwimerere bakazikuraho kugira ngo bashobore gakaraba neza muri iki gihe, kuko bidashoboka ko umuntu yakoresha uburoso bwoza inzara uko akarabye, kandi imyanda ntiyashiramo nubwo umuntu yasigamo isabune nyinshi nk’uko uwo muforomo abivuga.
Yagize ati, “Ndabingize,muri iki gihe cy’icyorezo gihangayikishije isi muri rusange, mugerageze kugumana inzara ngufi kugira ngo murusheho kukirinda”.
Bamwe mu basomye inama z’uwo muforomo, bagize icyo bavuga kuri ‘Facebook’ bamwe bavuga ko ibyo bireba n’abambara impeta ku ntoki zaba izo bambitswe basezerana n’izindi abantu bambara z’imirimbo, kuko ngo iyo umuntu azikarabanye zishobora gusigaramo udukoko twa ‘bacteria’.
Abandi na bo bavuze ko guca inzara mu rwego rwo kugira ngo zitabika ‘bacteria’ ngo bireba abaganga n’abandi bakora kwa muganga kuko ari bo bahura na za ‘bacteria’ bya hato na hato, nk’uko iyi nkuru yanditswe n’ikinyamakuru Metro ibivuga.