Amabwiriza ya Guverinoma agamije kwirinda icyorezo COVID-19, asaba abantu bapfushije umuntu kwitabira ibikorwa byo kumusezerano, kumuherekeza no kumushyingura batarenga 10 kandi nta wegerana n’undi.
Hari abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko bashingiye ku bukana bw’iki cyorezo, ngo bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe, n’ubwo ngo bitoroshye kureka gusezera no guherekeza “umuntu wawe witabye Imana”.
Umuturage bita Frederic w’i Musezero ku Gisozi agira ati “Tugomba gukurikiza itegeko rya Leta n’ubwo umuntu aba agize igihombo cyo kudaherekeza uwe witabye Imana, ikibi ni uko byaba ari wowe wenyine bibaho, icya ngombwa ni uko umuntu ashyingurwa, tugomba kubyakira kuko ni cyo gihe turimo”.
Umucuruzi w’amakara hafi y’aho Frederic akorera, yakomeje avuga ko gahunda ya ‘guma mu rugo’ bayakiriye kandi abantu bagomba kwemera ko uwitabye Imana ashyingurwa gusa n’abamuri hafi.
Ati “Icyakora iyo utaherekeje uwawe ngo umushyingure, byagorana kwemera ko bamushyinguye”.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe serivisi z’irimbi rya Rusororo, Nkusi Anselme avuga ko kuva aho ingamba zo kwirinda COVID-19 zigiriyeho, uwitabye Imana wese muri iki gihe asigaye aherekezwa n’abantu bake cyane batarenga 10.
Nkusi yagize ati “Mbere aya mabwiriza agitangira batubwiye kujya twakira abantu batarenga 50 bemerewe guherekeza uwitabye Imana, kandi buri muntu agasiga intera ya metero imwe hagati ye n’undi.”
“Nyuma yaho, ndumva nta minsi ine irashira, haje andi mabwiriza adusaba kwakira abantu batarenga 10, ni yo turimo kubahiriza ndetse tunafite imiti bashyira ku ntoki ubundi bagahagarara cyangwa bakicara bahanye intera”.
“Ibi abantu barabikurikiza, haza abantu 10 gusa, ariko n’iyo barenze uwo mubare bamwe basigara ku muhanda ruguru, ikijyanye n’umuhango wo gukaraba cyo ntikikibaho, byararangiye, iyo igikorwa nyamukuru(cyo gushyingura) kirangiye abantu barataha bagakomereza mu rugo ari bake”.
Hari abagize ibyago byo gupfusha ababo muri iki gihe hari gahunda ya “Guma mu rugo” bavuga ko kubura kw’ibinyabiziga bitwara abagenzi na byo ngo byatumye umubare w’abaherekeza uwitabye Imana ugabanuka cyane.