Abantu bose bagiye kujya bambara agapfukamunwa aho baba bari hose – MINISANTE

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yatangaje ko Abaturarwanda bose bagomba kwambara udupfukamunwa baba bari mu ngo cyangwa bari mu zindi gahunda hanze y’ingo zabo.

Minisitiri w

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije

Ubusanzwe umuntu yasabwaga kwambara agapfukamunwa igihe ari ahantu hashobora gutuma ahura n’abandi bantu, kugira ngo kamurinde mu gihe mu bo bahura haba harimo uwanduye Coronavirus.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima yahaye Television y’u Rwanda yavuze ko byagaragaye ko kwambara agapfukamunwa ku buryo buhoraho ari imwe mu ngamba byagaragaye ko zizewe cyane mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Abantu bambare udupfukamunwa baba bari mu rugo cyangwa bagiye muri za gahunda zemewe zituma umuntu ava mu rugo kuko bimaze kugaragara ko kukambara ku buryo buhoraho ari uburyo bwizewe bwo kwirinda”.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko aya mabwiriza azatangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuwa Mbere w’icyumweru gitaha, kuko inganda zatangiye gukora udupfukamunwa ku buryo buri muntu azajya akabona hafi kandi katamuhenze.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima yo kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2020, hagaragaye undi muntu umwe wanduye Coronavirus mu bipimo 712 byafashwe mu masaha 24, bituma umubare w’abanduye ugera 144.

Hanakize abarwayi bashya bane, bituma umubare w’abamaze gukira ugera kuri 69.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko imibare y’abandura Coronavirus mu bihugu bya Afurika ikiri mikeya ugereranyije n’uko bimeze mu bindi bihugu, ariko avuga ko bidasobanuye ko abantu badakwiye kwirara.

Ati “N’abana n’abantu bato barandura bagapfa, ni ukuvuga ko buri gihugu kigomba kunoza gahunda yo guhangana n’iyi ndwara nk’uko twafashe izi ngamba zose zo kugira ngo abantu basuzumwe bamenye uko bahagaze, abatanduye birinde, abanduye bavurwe basubire mu miryango ari uko bigaragaye ko nta bwandu bagifite”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.