Abantu ibihumbi bemeye gukomeza kunyagirwa ubwo umubiri w’umwamikazi Elisabeth II wagezwaga i Bwami (Reba Amafoto)

Ibwami mu Bwongereza hagejejwe umubiri w’umwamikazi Elizabeth II , huzuye imbaga y’ibihumbi by’abantu baje gusezera umwamikazi uherutse gutanga, ikidasanzwe n’ukuntu abantu bakomeje guguma ku mihanda banyagirwa ubwo yajyanwaga ibwami umubiriwe ukakirwa n’umuhungu we wamusimbuye ku ngoma.

Hashize icyumweru Umwamikazi Elizabeth II atanze azize uburwayi, aho yari ari mu gihugu cya Scotland mu gace ka Palmoral. Nyuma yo gutanga kwe umubiri we wagumyeyo kugeza ku munsi w’ejo ubwo yagezwaga ku kibuga cy’indege i London, ariho yavuye ajyanwa i Bwami mu ngoro ya Buckingham Palace hateganyijwe kubera imihango yo kumusezeraho.

Ubwo umubiri w’Umwamikazi Elizabeth II wajyanwaga i Bwami wakiriwe n’ibihumbi by’abantu, benshi bari bahagaze iruhande rw’umuhanda yanyuzwagaho. Daily Mail yatangaje ko kuva mu mujyi wa London kugeza mu marembo y’i Bwami hari abantu benshi, bari baje kureba no gusezera bwa nyuma Elizabeth II.

Daily Mail ikomeza ivuga ko abantu benshi batigeze batinya imvura yari iri kugwa, ahubwo ko bagumye bahagaze ku mihanda baririmba kugeza ubwo umubiri w’Umwamikazi wagezwaga i Bwami, aho wakiriwe n’umuhungu we King Charles III ariwe wamusimbuye hamwe n’abandi bo mu muryango w’i Bwami. Umuhango wo gutabariza Elizabeth uteganijwe kuba ku itariki 19/09/2022.

Nubwo imvura yagwaga , abantu bari aho ntawakozwaga ibyo kuhava adakomeje kwikurikiranira uko umuhango uri kugenda.
Imihanda yo mu Bwongereza yari yuzuyemo ibihumbi by’abantu.
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.