Abanyaburayi ntibemerewe kuza muri USA kubera Coronavirus – Donald Trump

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingendo z’Abanyaburayi baza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump (Ifoto: Internet)

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump (Ifoto: Internet)

Perezida Trump yabivuze ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 11 Werurwe 2020, asobanura ko icyo cyemezo kigamije kugabanya umubare w’abandura Coronavirus muri Leta zunze ubumwe za Amerika, dore ko umubare w’abanduye muri icyo gihugu ugeze ku 1,200.

Icyo cyemezo kireba by’umwihariko abaturage bo mu bihugu bigize ihuriro rya ’Schengen’ iki cyemezo kikazatangira kubahirizwa guhera ku wa gatanu tariki 13 Werurwe 2020.

Kugeza ku wa gatatu tariki 11 Werurwe 2020, icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya Covid-19 cyari kimaze kwica abantu 38 mu bantu 1200 bacyanduye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Perezida Trump yavuze ko abaturage bo mu Bwongereza batarebwa n’iki cyemezo, icyakora ntiyasobanura impamvu bo bemerewe kuza muri USA.

Iki cyemezo kandi ntikireba Abanyamerika bari i Burayi bashaka kuza muri Amerika, kimwe n’Abanyaburayi bafite imiryango ya hafi muri Amerika.

Perezida Trump yongeyeho ko abatemerewe kuza muri Amerika ari abantu bageze muri kimwe mu bihugu 26 by’i Burayi byo mu ihuriro ‘Schengen’ mu minsi nibura 14 ishize, icyakora ibicuruzwa byo bikaba byemerewe gukomeza kuza muri Amerika.

Ibyo bihugu ni Austria, Hungary, Norway, Belgium, Iceland, Poland, Czech Republic, Italy, Portugal, Denmark, Latvia, Slovakia, Estonia, Liechtenstein, Slovenia, Finland, Lithuania, Spain, France, Luxembourg, Sweden, Germany, Malta, Switzerland, Greece, na Netherlands.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.