Abanyakenya baba mu Rwanda nabo bitabiriye igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu, aho batoreye ku biro by’uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda biherereye ku Kacyiru.
Urupapuro rw’itora uwatoraga yahabwaga ruriho abakandida umunani,umuntu yaruhabwaga habanje kurebwa ko niba yujuje ibisabwa,nyuma yajyaga mu cyumba kiherereye, agahitamo umukandida umwe ubundi agashyira urwo rupapuro mu gasanduka kabugenewe.
Nuzhat A. Mwinzagu n’umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora muri Kenya ariko akaba yahagarariye icyumba cy’itora cyari kuri Ambasade ya Kenya mu Rwanda.
Yavuze ko ibiro by’itora byafunguye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za hano mu Rwanda, hakaba hari ku isaha ya saa kumi n’imwe muri Kenya.
Yagize ati“ Hano dufite ibiro by’itora bibiri aho biteganijwe ko abatora 875 ari bo bagomba kuza gutora, kandi turabona bagenda baza tukaba twizera ko ibiro by’itora bifunga bose bamaze gutora”.
Kigali Today ubwo yahageraga ku i saa tatu za mu gitondo,yasanze abantu baza gutora atari benshi, kuko hazaga umwe umwe.
Kinaro Evans Arumba ni Umunyakenya umaze imyaka 10 aba mu Rwanda, aho akora mu kigo gikora insimburangingo z’abafite ubumuga cya Gatagara. Aravuga ko aje gutora kugira ngo ashobore kugira aho aganisha igihugu cye.
Yagize ati“ Utsinda wese nzamushyigikira kuko icyo dushaka ari uko igihugu cyacu kigira amahoro, buri wese akaba mu gihugu yisanzuye”.
Kinaro yamaganye abatitabira gutora kuko igihugu cyabo kitabaho nta muyobozi kigira, kandi ngo n’ubwo bari kure y’iwabo ariko amakuru y’imiryango yabo barimo kuyakurikiranira hafi.
Undi Munyakenya witwa Ngugi Joseph ukorera ubucuruzi mu Rwanda aravuga ko n’ubwo bari mu Rwanda mu gihugu gifite amahoro, bahangayikishijwe n’umutekano muke uri mu gihugu cyabo.
Ati“ Ndasaba Abanyakenya bagenzi banjye gutuza maze buri wese akubaha mugenzi we, ushaka gutora ntabangamire utajyayo kuko buri wese ari byo yahisemo”.
Joseph arasaba Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange gusengera igihugu cyabo kuko kiri mu bihe bibi.
Ati” Erega niba igihugu cyacu kiri mu bibazo by’umutekano muke n’ibindi bihugu bigikikije na byo biba bidatekanye kuko Kenya ikorana ubucuruzi n’ibihugu bitandukanye”.
Imibare itangwa na Ambasade ya Kenya mu Rwanda iragaragaza ko Abanyakenya baba mu Rwanda basaga gato ibihumbi bibiri, aho bakora imirimo itandukanye yiganjemo ubucuruzi.