Abanyamuryango ba Mituweli bemerewe kwivuza badategereje ukwezi

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), bemerewe kwivuza bakimara kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, batagombye gutegereza ukwezi.

Umaze kwishyura umusanzu w

Umaze kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza yemerewe guhita yivuza adategereje ukwezi

Mu itangazo iyi MInisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata 2020, yavuze koi bi byakozwe hagamijwe korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Ibi bije bikurikira umwanzuro wari wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 06 Werurwe 2020, wavugaga ku mushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo umunyamuryango ajye ahita yemererwa kwivuza akimara kwishyura umusanzu.

Ubusanzwe, umunyamuryango w’ubwisungane mu kwivuza yishyuraga umusanzu, agasabwa gutegereza igihe kingana n’iminsi 30 kugira ngo atangire kwivuza.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.