Abanyarwanda 342 babaga muri Uganda, birukanywe n’icyo gihugu aho gikomeje kubashinja ko ari bo nyirabayazana wa Coronavirus muri icyo gihugu.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, nibwo abo Banyarwanda babaga mu gihugu cya Uganda batangiye kuza umwe umwe mu Rwanda, bigeza aho umubare wiyongera mu minsi ibiri ishize ahakiriwe abasaga 200 nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020.
Yagize ati “Guhera muri iki cyumweru, abo Banyarwanda bakomeje kuza aho bamwe binjirira muri Burera abandi muri Gatuna. Iyo ubasobanuje bakubwira ko babirukanye bageze mu nzira, abapolisi bahuye na bo bakababwira ngo bajyane n’abamotari, abamotari bakabanyuza inzira zitari zo bakarinda bagera ku mupaka ahatemewe”.
Guverinmeri Gatabazi, yavuze ko abo 342 bamaze kwakirwa mu Rwanda bagiye bashyirwa ahantu hihariye mu rwego rwo kubarinda guhura n’abandi baturage basanze mu Rwanda, batabanje gupimwa Coronavirus.
Ubu bamwe bashyizwe mu isantere ya Kagogo, mu ya Cyanika no muri Nkumba mu gihe abandi bari muri Gicumbi ahitwa i Kageyo, hari n’abashyizwe mu mujyi wa Gicumbi aho bashakiwe Hotel ebyiri bacumbikishwamo, mu gihe hari n’abari Karambo na Rwesero.
Guverineri Gatabazi avuga ko uko umunsi uhita abo Banyarwanda bakomeje kuza ari benshi ati “Mu minsi ya mbere hagiye haza umwe umwe, umunsi w’ejo ku wa kane haza abagera ku 125, mu gihe ejobundi hari haje abagera mu 100. Abantu 342 ni benshi, n’uyu munsi hashobora kuza undi mubare munini turacyategereje kugira ngo tubakire”.
Uwo muyobozi yavuze ku makuru atangazwa n’abo Banyarwanda bakomeje kwirukanwa muri Uganda ati “Hari abo twaganiriye, abenshi ni abava Kampala na Nakivale. Iyo tubabajije batubwira ko babirukanye, mbere babanje kubabwira ngo Abanyarwanda babazaniye Coronavirus, babafata nk’aho ari bo bazana Virus muri icyo gihugu”.
Akomeza agira ati “Ntabwo tuzi ikiri inyuma y’ibi byose, ariko igihari ni uko, nk’uko amabwiriza abivuga imipaka irafunze ntawe ugomba kwambuka, ntawe ugomba kuza ariko noneho abo bari kuza bavuga ko babirukanye ngo basubire iwabo mu gihugu, ni yo magambo bakoresha”.
Guverineri yavuze ko abo bashyizwe ahantu hihariye (mu kato) bazamara iminsi 14 bitabwaho, aho bari kugaburirwa gatatu ku munsi, bakaba bafite n’abaganga banyuranye bari kubakurikirana.
Ati “Buri muntu agomba kumara iminsi 14 ari ahantu hihariye. Abaje umunsi umwe tubashyira hamwe kugira ngo batangire kubarirwa iminsi yabo, turabagaburira tukabaha ibintu ngenerwa bikwiriye, tukabarindira ubuzima aho buri site ifite umuganga w’umudogiteri n’abamufasha, mu rwego rwo kubarinda kugira ngo ufite virus atayanduza abandi.
Tubagaburira gatatu ku munsi, gusa muri abo dufite harimo n’Abagande babiri bari mu nzira bagenda, n’Umunyekongo umwe wakoraga mu miryango Mpuzamahanga, wari winjiriye i Cyanika ariko akaba akora acumbika muri Rubavu”.
Ubu uturere ni two dukomeje kwita kuri abo bantu, mu gihe hategerejwe ubufasha bwa Minisiteri y’Ubuzima izishyura ibikenerwa mu kwita ku buzima bw’abo Banyarwanda.