Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Cameroun, bahuriye mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.


Uyu muhango wakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ukaba wahuriyemo n’abandi Banyarwanda baba mu bihugu biri mu nshingano ya Ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville aribyo Tchad, Gabon, Repubulika ya Santarafurika, Cameroun na Repubulika ya Congo-Brazaville.

Ambasaderi w’u Rwanda muri ibyo bihugu, Dr. Jean Baptiste Habyarimana, yibukije abitabiriye uwo muhango, ko batagomba gucibwa intege ndetse no guterwa ubwoba n’Abanyarwanda basanze muri ibi bihugu bakirangwa no gupfobya no guhakana Jenoside ndetse na politiki y’amacakubiri, ko ahubwo bakomeza kubafasha gusobanukirwa ko u Rwanda ari igihugu cyabo kandi kibakunda.


Yanaboneyeho kwibutsa ko nta cumbi rikwiye kubaho, ku basize bakoze Jenoside ndetse n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera ko ubutabera bugomba kubakurikirana.

Amb. Jean Baptiste Habyarimana, yasoje yibutsa abitabiriye uyu muhango gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19.



Iki gikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Iki gikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.