Abanyarwanda barasabwa kugira umutima utabara abakene

Itsinda ry’abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali bishyize hamwe bakusanya inkunga yo kugoboka imiryango isaga 400 yo mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, yugarijwe n’inzara muri iki gihe Leta y’u Rwanda yasabye ko abaturage baguma mu ngo zabo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi muri iki gihe.

Gufasha abatishoboye bikwiye kuba umuco mu Banyarwanda

Gufasha abatishoboye bikwiye kuba umuco mu Banyarwanda

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2020, itsinda ry’abacuruzi umunani bakorera mu Mujyi wa Kigali, ryageneye inkunga y’ibiribwa bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muhazi ho mu karere ka Rwamagana batabasha kubona ibyo kurya bihagije muri ibi bihe bya Coronavirus.

Iri tsinda ryafashe icyemezo cyo gukusanyiriza hamwe inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ijyanye n’ubushobozi bafite, kugira ngo bereke umutima w’urukundo imwe mu miryango yugarijwe n’inzara, ubusanzwe yari itunzwe no guca incuro buri munsi.

Inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku iri tsinda ryageneye bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhazi igizwe n’imifuka ya kawunga, ibishyimbo, amavuta, igikoma n’amasabuni, bigomba guhabwa abadashobora kubyigurira.

Prosper (iburyo) na bagenzi be baturutse i Kigali batanze imfashanyo mu Murenge wa Muhazi

Prosper (iburyo) na bagenzi be baturutse i Kigali batanze imfashanyo mu Murenge wa Muhazi

Prosper Ndayiramiye, uhagarariye bagenzi be, yavuze ko nyuma y’uko babonye ko hari imiryango igowe bikomeye no kubona ifunguro ku munsi kuko itajya mu mirimo, bafashe icyemezo cyo kugoboka imwe muri yo ibabaye kurusha indi mu bushobozi bafite.

Icyakora aboneraho n’umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda bifite kugira umutima utabara kuko bigaragaza ubufatanye mu kwiyubakira igihugu.

Yagize at “Turi mu gihe igihugu cyacu kiri guhangana na Coronavirus, twabonye ko hari abantu bari mu ngo kandi badafite icyo kurya, umutima uduhatira kubafasha.


Nk’Abanyarwanda dukunda igihugu cyacu rero twumva umusanzu wacu ari ingenzi mu gutera ingabo mu bitugu Leta yacu idahwema kudukangurira ubufatanye n’indangagaciro zigamije kubaka no guteza imbere urwatubyaye”.

Umuyobozi w’Umurenge wa Muhazi, Muhamya Amani, yashimiye iri tsinda ku mutima ukunda bagaragarije abaturage be babaha ibyo kurya, avuga ko bije bikenewe cyane kuko imwe mu miryango mu murenge ayoboye bigaragara ko kubona ifunguro ku munsi bisa n’ibitakiri gushoboka.

Ati “Ni igikorwa cy’indashyikirwa kandi buri umwe ugikorewe atabura gushimira byimazeyo. Ariko nanone ni ubutumwa bwiza ku bandi Banyarwanda babasha kubona amafunguro, gutekereza kuri bagenzi babo bakigowe no kuyabona.

Niba abantu bagomba kuguma mu rugo ngo birinde icyorezo kandi bakaba baryaga ari uko bakoze, urumva ko bitoroshye, birasaba rero kugira umutima utabara nk’uwo aba bavandimwe bacu batugaragarije”.

Inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku iri tsinda ryageneye abaturage bo mu Murenge wa Muhazi, igomba kugoboka abaturage bakabakaba 500 bibumbiye mu miryango isaga gato 90.

Mumpera z’ukwezi gushize kwa Werurwe ni bwo Leta y’u Rwanda yatangije ibikorwa byo kugeza ibiribwa ku batishoboye muri ibi bihe imiryango yose iri murugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo Coronavirus.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.