Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko Abanyarwanda bigaga mu mujyi wa Goma bitazaborohera kubera imipaka ifunze, bugasaba ababyeyi n’abana bigaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka andi masomo baziga mu Rwanda ubwo amashuri azaba atangiye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubitangaje mu gihe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) amashuri yatangiye tariki 10 Kanama 2020, abanyeshuri bo mu Rwanda bahigaga bakaba batarabona uko bambuka bajya kwiga kuko imipaka ku ruhande rw’u Rwanda ifunze nubwo ku ruhande rwa Goma ifunguye kuva tariki 15 Kanama 2020.
Imbogamizi ku Banyarwanda bigaga mu mujyi wa Goma zatangiye muri 2019 nyuma y’uko muri RDC hari hagaragaye icyorezo cya Ebola. Abanyeshuri b’abanyarwanda bajya kwigayo basabwe gushaka amashuri bigamo mu Rwanda aho kujya mu gihugu batizeye umutekano.
Umubare munini w’abanyeshuri warabyemeye ndetse bemera guhindura ibyo bigaga kuko bahawe igihe cyo kwigishwa Icyongereza.
Icyakora hari abanyeshuri bahisemo kujya kuba mu mujyi wa Goma aho kwiga mu Rwanda, ibi bikaba byaratewe n’uko ibyo bigaga bitaboneka mu Rwanda, hakaba n’abatari gushobora Icyongereza baramenyereye Igifaransa, nk’uko hari abari mu myaka yo kurangiza batari kwishimira gusubira inyuma.
Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda no mu Karere, ibigo by’amashuri byarafunze ndetse Abanyarwanda bari mu bindi bihugu bataha mu gihugu cyabo, n’abanyeshuri bigaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagarutse mu Rwanda.
Nubwo amashuri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye, abari mu Rwanda ntibazoroherwa no gusubirayo kwiga mu gihe imipaka igifunze.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, avuga ko abanyeshuri bafite ibyo bigaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batangira gushaka ibindi baziga mu Rwanda mu gihe amashuri azaba atangiye kuko ubu bitakunda ko basubirayo kandi imipaka ifunze.
Agira ati ; “Ni byiza ko abanyeshuri bari bafiteyo ibyo biga batangira gushaka ibyo biga mu Rwanda kuko imipaka ifunze batabona aho banyura, ikindi ababyeyi bagomba kumva ko atari byiza kohereza abana mu mahanga aho badashobora kubakurikirana, ubu turimo kongera ibyumba ni byiza ko batangira gutekereza icyo abana baziga.”
Abanyeshuri b’Abanyarwanda babarirwa muri magana atatu (300) ni bo bari basanzwe bambuka umupaka uhuza Goma na Gisenyi bakajya kwiga mu mujyi wa Goma.
Akarere ka Rubavu kari mu turere twongereye ibyumba by’amashuri abanza n’ayisumbuye kubera ubucucike buhari, kuko hari ibyumba byari bisanzwe byigwamo n’abana bari hejuru ya 60 mu cyumba kimwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko burimo kubaka ibyumba by’amashuri 1,045 hamwe n’ubwiherero 1,612 bizagira uruhare mu kugabanya ubucucike mu mashuri. Biteganyijwe ko mu Rwanda hose hazubakwa ibyumba bisaga ibihumbi makumyabiri (22,505) n’ubwiherero busaga ibihumbi mirongo itatu (31 932).