Abanyeshuri 10 bigaga gukina umupira barirukanywe none babuze aho berekera

Abanyeshuri 10 bigaga gukina umupira w’amaguru mu ishuri ry’imyuga riherereye ku Kabutare (bakunze kwita EAV Kabutare) mu Karere ka Huye, birukanywe bazira imyitwarire mibi none babuze aho berekera.

Abanyeshuri 10 bigaga muri iri shuri barirukanywe

Abanyeshuri 10 bigaga muri iri shuri barirukanywe

Muri aba banyeshuri harimo umunani bari barangije umwaka wa gatanu na babiri bari barangije umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Aba banyeshuri bavuga ko batazi icyatumye birukanwa. N’ikimenyimenyi ngo nta na rimwe ubuyobozi bw’iri shuri bwigeze bubasinyisha ku bijyanye n’amakosa bagiye bakora.

Uwitwa Emmanuel Nsabimana agira ati “Nta hantu bigeze batwandikisha ngo uvuge ngo wasinyiye amakosa. Hari n’ukuntu iyo bagiye kukwirukana babanza bagatumira umubyeyi bakamubwira ngo umwana yarananiranye. Ibyo byose nta na kimwe bakoze”.

Ababyeyi babo na bo bavuga ko batigeze bamenya ko abana babo birukanwe kuko ngo nta ndangamanota bazanye. Yemwe ngo nta n’ubwo bigeze babatumaho.

Umubyeyi umwe agira ati “Nta n’ubwo bigeze babadutuma bya bindi bita weekend. Ni na yo mpamvu kumenya ko birukanwe byadutunguye”.

Kuba nta rindi shuri ryigisha ibyo gukina umupira w’amaguru mu Rwanda, byatumye babura aho berekera. Ababyeyi babo bavuga ko babumvishije ko bakwiye gusubira mu mwaka wa kane bagatangira ibindi, ariko ngo barabyanze.

Uwitwa Julienne Dusabe agira ati “Twabuze aho bamwemera mu wa gatanu ngo keretse asubiye mu wa kane, kandi na we ntabikozwa. Yarambwiye ngo ntiyaba yari ageze mu wa gatandatu ngo asubire mu wa kane. Ubu yibereye i Kigali kwa mushiki we”.

Bifuza ko ishuri aba bana bigagaho ryaca inkoni izamba, nubwo ngo babaha kwiga bataha hanze, ariko bakabareka bakarangiza amashuri yabo.

Umuyobozi w’iri shuri, Christophe Nkusi, we avuga ko aba banyeshuri birukanywe kubera imyitwarire mibi, yatumaga muri iki kigo hagaragara imyitwarire mibi muri rusange, kuko bari urugero mu myitwarire idakwiye.

Agira ati “Amakosa yagiye abagaragaraho muri rusange ni ugusohoka hanze y’ikigo nta ruhushya, no mu gihe cy’amasomo, bakanagenda ijoro. Hari n’abafashwe n’abashinzwe umutekano mu mudugudu, twagiye kubafata kuri polisi bukeye”.

Aba bana ngo nta n’ibikoresho byo ku meza bagiraga, bakava gukina, nta no gukaraba, bagashora intoki mu biryo abandi bana bagomba kwiyarurira. Ngo ntibanashakaga kwitwara nk’abanyeshuri basanzwe, bagatereka imisatsi, basabwa kwiyogoshesha bakabyanga.

Uyu muyobozi yungamo ati “Hari n’abagaragayeho gutwara ibiryo muri dortoir (aho barara), kandi bikurura umwanda bikaba byatuma n’imbeba zihaza zikaba zarya imyenda n’ibikapu bya bagenzi babo. Hari n’uwari warajujubije bagenzi be abiba. Yagendanaga akanyundo ko kwicisha ingufuri z’ibikapu byabo”.

Ibi byose ngo babyiyamye aba bana kenshi, bakabasaba kwisubiraho, ku biga gukina umupira w’amaguru hakongerwaho ubutumwa bubabwira ko nibatihana bazabirukana kandi ko batazabona ahandi bigira kuko nta rindi shuri ribyigisha mu Rwanda.

Ibi binemezwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Annonciata Kankesha, uvuga ko yabibwiwe n’umubyeyi uhagarariye abandi.

Agira ati “Umuyobozi yarababwiye ati nimutisubiraho ngo mube abana beza, bizabasaba gusubira mu mwaka wa kane kuko football ni hano iri honyine”.

Ibi kandi ngo bagiye banabibwira ababyeyi iyo habaga hateranye inama z’ababyeyi, cyane ko iyo harangiraga iya rusange, abafite abana biga gukina umupira w’amaguru bagiraga inama ya kabiri ibereka ko abana babo bitwara nabi.

Ku bijyanye no kuba ababyeyi bavuga ko batigeze bamenya ko abana babo birukanwe, uyu muyobozi avuga ko nubwo batabahaye indangamanota z’umwimerere bitewe n’uko hari amafaranga bari bakirimo ikigo, bari babahaye kopi zazo kugira ngo bazazereke ababyeyi.

Naho ku bijyanye n’uko bavuga ko batabahamagaye mbere ngo bababwire iby’imyitwarire idahwitse y’abana babo, ushinzwe imyitwarire muri iri shuri avuga ko bitoroshye kubona ababyeyi kubera ko abana b’imyitwarire mibi batanga nomero zitabaho, wahamagara ababyeyi ukababura.

Ku bijyanye n’uko abana bavuga ko nta hantu bigeze basinyira amakosa, ushinzwe imyitwarire avuga ko aba banyeshuri batemeraga na rimwe gusinyira amakosa, ko basuzuraga cyane ababarera.

Kimwe na bagenzi babo 12 bigaga mu yandi mashami na bo birukanywe, ariko bo bakaba barabonye ahandi biga bitewe n’uko ibyo bigaga biba n’ahandi, ngo nta n’ubwo batumwaga ababyeyi ngo batahe bajye kubazana.

Bagumaga mu kigo bagacengana n’abayobozi, cyangwa bakaguma bugufi y’ishuri, igihe bahawe cyo kugaruka cyagera bakigaragaza, bakabura uko babagira. Iyi myitwarire kandi ngo yabwirwaga ababyeyi mu gihe cy’inama, ariko nta cyahindukaga.

Kuba abanyeshuri bo kuri iri shuri barazereraga, binemezwa na Théogène Turabumukiza, umukuru w’umudugudu wa Kabutare iri shuri riherereyemo.

Agira ati “Imyitwarire yabo yigeze no kunengwa mu nama y’umutekano y’Akarere. Havuzwe ko bazerera, bagataha mu gicuku, rimwe na rimwe ukanabasanga mu ngo zituriye ishuri ku buryo hari n’abakekaga ko bashobora kuba biba”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko nta mubyeyi wigeze aza kumureba ngo amukemurire iki kibazo, ariko ko baza kubikurikirana bakareba niba nta cyakorwa kugira ngo abo bana boye kubura uko biga.

Ati “Aho menyeye iki kibazo sindabasha kuvugana n’umuyobozi w’ikigo, ariko tuzakurikirana turebe niba aba bana barabonye ahandi biga. Dusanze ntaho, twasaba umuyobozi agaca inkoni izamba, ariko n’abana bagasabwa kwiyemeza kwihana”.

Ku kibazo cy’uko kugarura aba banyeshuri byatuma ubwitonzi bwari busigaye mu kigo biturutse ku kwirukana abitwaraga nabi kurusha bwakongera guhungabana nk’uko byari bimeze mu mwaka ushize, uyu muyobozi agira ati “Ntabwo duteganya kubagarura ku mbaraga”.

Akomeza agira ati “Ni ukubanza kuvugana n’ubuyobozi. Ntabwo mu bana 400 barenga biga muri ririya shuri wazanamo abana bigisha imico mibi abandi, hatabanje kubashyira imbere yabo ngo biyemeze guhinduka, hatanabayeho kubanza kureba niba na bagenzi babo ubwabo bemera ko bagaruka”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.