Abanyeshuri barenga 90% baratsinze mugihe abandi ibihumbi 39 bategetswe gusibira

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 39,655 batsinzwe ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2021/2022 bagomba gusibira, kugira ngo babanze buzuze ibisabwa bazabone kwemererwa kujya mu byiciro bikurikiyeho.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange. Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, yavuze ko mu bizamini bisoza amashuri abanza, abanyeshuri bose bakoze ibizamini uyu mwaka bari 227,472, harimo abakobwa 125, 169 n’abahungu 102,303.

Yakomeje ati “Abatsinze ni 206,286 bihwanye na 90.69%. Ni ukuvuga ngo abasigaye batatsinze, ni 21,186 bahwanye na 9.31%. Tugereranyije n’umwaka ushize, twari dufite igipimo cya 82.8%, bigaragara ko imitsindire y’uyu mwaka yagenze neza kurushaho.”

Naho ku bijyanye n’abarangije icyiciro rusange, abanyeshuri biyandikije bari 127,589 mu gihe abakoze ibizamini bari 126,735.

Yakomeje ati “Abatsinze bahwanye na 108,566, bihwanye na 85.66%, abataratsinze ni 18,469, bihwanye na 14.34%. Ni ukuvuga ngo tugereranyije n’umwaka ushize, bitandukanye no mu cyiciro cy’abarangije amashuri abanza, ho byasubuye inyuma kuko umwaka ushize twatsinze ku gipimo cya 86.3%, mu gihe uyu mwaka ari 85.66%.”

Mu batsinze barangije amashuri abanza, abahawe amashuri bazigamo bacumbikirwa ni 26,922 mu gihe abazajya biga bataha ari 179,364.

Dr Uwamariya yavuze ko abataratsinze bose bagomba gusibira. Umwaka ushize abasibijwe bageraga ku bihumbi 60 mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Twagirayezu Gaspard, ahemba umunyeshuri wahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye
Minisitiri w’uburezi Dr.Valentina Uwamariya ahemba umwana wabaye uwambere mu mashuri abanza.
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.