Mugisha Jean Luc yari mu bari bagiye kwiyandikisha basaba ishuri mu rwunge rwa Kagugu Catholique i Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku wa mbere tariki 06 Mutarama 2020, ariko umubyigano w’abantu benshi yahasanze watumye atakaza amasomo ku munsi wa mbere.
Uyu musore urangije umwaka wa gatatu w’ayisumbuye yari yicaye ategereje umubaruramari w’ishuri, kugira ngo yandike amazina ye muri mudasobwa ko yimukiye mu wa gatatu.
Mugisha yagize ati “Urabona tuza kuva hano dute! Ko naje kwiyandikisha ubu nziga ryari koko! Reba nawe, nta nimero dufite byibuze kugira ngo hatagira umuntu uncaho, abatwakira bagakwiye kuba bakoranye ari benshi kugira ngo batwandike vuba, kuko jyewe n’ibikoresho sindabigura”.
Uru rwunge rwa Kagugu ni rumwe mu mashuri afite ubucucike bukabije kuko rufite abana barenga 7,400 bigira mu byumba by’amashuri 63(bivuze ko buri cyumba cy’ishuri kirimo byibura abana 117).
Ibi ariko ntibyabujije abarimu gutangira kwigisha ku wa mbere w’umwaka w’amashuri wa 2020, ndetse bakaba batanze ikizamini cyo gusuzuma niba buri mwana mu bo bigisha akwiriye kuba yiga muri iryo shuri.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rw’i Kagugu, Habanabashaka Jean Baptiste agira ati “Abana bari gukora ibizamini ni abaturuka ahandi baza gusaba imyanya hano, ni ukugira ngo turebe icyo twafasha uwo mwana kuko araza avuga ko yigaga mu wa gatanu, tukaba tugomba gusuzuma niba akwiye kwiga mu wa gatandatu.”
“Hari n’abandi basanzwe biga hano twahaye ikizamini kugira ngo dusuzume niba batarapfushije ubusa ibiruhuko bari barahawe”.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) isaba ababyeyi kwitabira kwandikisha abana mu biruhuko amashuri ataratangira, kugira ngo birinde umubyigano wo gihe cy’itangira ndetse n’icyatuma abana bacikanwa n’amasomo.
Umugenzuzi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Kageruka Benjamin agira ati “Ntabwo ababyeyi basaba imyanya y’abana ku munsi wo gutangira ishuri”.
“Uyu ni umunsi wo kwigisha nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri”.
Hari ababyeyi bavuga ko hakenewe ikoranabuhanga ryabafasha kujya bandikisha abana hakoreshejwe mudasobwa cyangwa telefone zigezweho zitwa ‘smart phone’, ariko MINEDUC ikavuga ko icyo gihe kitaragera kuko umubare munini w’abaturage ngo nta bikoresho nk’ibyo bafite.