Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare(Abanyonzi) bo mu turere dutandukanye tw’igihugu baratangaza ko batunguwe no kuba batisanze mu byiciro by’abasubukuye imirimo yo gutwara abagenzi.
Mu masaha ya mugitondo cyo ku wa gatatu tariki 3 Kamena 2020 mu turere dutandukanye two mu gihugu, benshi mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi na bo bari batangiye gutwara abagenzi, ari nako binjiza ifaranga. Ariko nyuma y’amasaha make ngo baje gutungurwa no kubwirwa ko batabyemerewe keretse gutwara imizigo yonyine.
Nteziryayo Prudence, umwe mu bakora aka kazi yagize ati: “Njye natindijwe no kubona bukeye, kuko nari namaze kumenya ko inama y’abaminisitiri yakomoreye moto zikongera gutwara abagenzi ndetse n’imodoka zongera kwemererwa kurenga Intara zijya ahandi harimo n’i Kigali. Icyantunguye na bagenzi banjye, ni uko abaduhagarariye mu rwego rw’umwuga wacu bahise batubuza gutwara abagenzi bavuga ko bitemewe”.
Undi witwa Ishimwe Xavier na we yagize ati: “Nazindutse kare ntangira gutwara abagenzi, nari maze kwinjiza amafaranga 700, byageze nka saa mbili twumva batubwira ko tutemerewe gutwara abagenzi, birambabaje kuba ngiye kongera kwirirwa mu rugo kandi nari namaze kwizera ko nsubiye mu kazi”.
Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 18 Gicurasi yemeje ko moto n’amagare bitemerewe gutwara abagenzi, ndetse icyo gihe yanatangaje amabwiriza y’uko byifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi ariko bikaba byari biteganyijwe ko zagombaga kwemererwa gutwara abagenzi guhera tariki ya 1 Kamena uyu mwaka. Mbere ho amasaha make ubwo iyo tariki yari yegereje, itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’intebe ryashyizwe ku rubuga rwabyo rwa Twitter, rikaba ryaravuze ko iryo subikwa rikomeza kubahirizwa, hagategerezwa imyanzuro ifatirwa mu nama y’Abaminisitiri.
Iyi nama yateranye ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki 2 Kamena 2020 n’ubwo nta ngingo yigeze irigaragaramo yemerera abatwara abagenzi ku magare gukomeza gusubika imirimo cyangwa kuyisubukura ngo ntibyababujije kubyuka bakwira mu mihanda kuri uyu wa gatatu batwara abagenzi.
Umwe muri bo yagize ati: “Ubundi turi kwibaza itandukaniro ry’amagare na moto. Niba umumotari yemerewe gutwara umugenzi umwe n’umunyonzi bikaba ari uko kuki tutemererwa? Kubahiriza amabwiriza yose dusabwa yaba kugura umuti wo gusukura intoki z’abagenzi batugana, guhana intera mu gihe dutegereje abagenzi n’andi mabwiriza yose twashyirirwaho ntibyatunanira. Turasaba Leta kudutekereza, ikareba uko natwe yadukomorera tugashakisha uko tubaho”.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na RBA, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze Dr Mpunga Tharcisse yashimangiye ko amagare atari ku rutonde rw’ibindi byiciro byemerewe gutwara abantu, bityo akaba atarakomororerwa.
Yagize ati: “Ibitavuzwe mu itangazo ntabwo byemewe, bivuze ko amagare atemerewe gutwara abantu.”
Inzego z’ibanze mu turere zisaba abatwara abagenzi ku magare kuba bihanganye mu gihe hagitegerejwe andi mabwiriza mashya azabibemerera. Zinongeraho ko baba bakomeje kwifashisha uburyo bwo gutwara imizigo ku magare nka zimwe mu ngamba bashyiriweho zituma bataguma mu bwigunge bwakomoka ku kuba badafite icyo gukora kibinjiriza amafaranga.
Kayiranga Innocent, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati: “Abanyonzi bamaze iminsi bategereje ko basubukura gutwara abagenzi ku magare kandi barakoze kwihangana; tubibutse ko muri iki gihe bemerewe gutwara imizigo gusa mu gihe bagitegereje ko igihe cyabo kigerwaho. Icyo tubasaba ni uko bakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, tunabibutsa ko ibiri gukorwa byose biri mu bushishozi bw’igihugu kidahwema kureberera inyungu z’abanyarwanda muri rusange, hirindwa ikwirakwizwa rya Covid-19”.