Abanywi b’inzoga muri Afurika y’Epfo bararira ayo kwarika

Afurika y’Epfo yongeye gushyira imbaraga mu kubuza gucuruza ndetse no gukwirakwiza ibinyobwa bisembuye mu rwego rwo kugabanya umubare w’abarwayi bagana ibitaro biturutse ku ngaruka z’ubusinzi, kugira ngo ibitaro bibashe kubona ibitanda bihagije byo kwakira abarwayi ba covid-19, nk’uko bitangazwa na Peezida w’icyo gihugu Cyril Ramaphosa.

Perezida wa Afurika y

Perezida wa Afurika y’Epfo yamaganywe cyane n’abanywi b’inzoga

Mu guhangana n’iki kibazo cy’ubwiyongere bw’abarwayi kwa muganga kubera coronavirus, Afurika y’Epfo yongeje kubuza abaturage kugenda nijoro hagamijwe kugabanya impanuka zo mu muhanda, ndetse kwambara agapfukamunwa ku baturage bose bigirwa itegeko mu gihe bari mu ruhame.

Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu cyatambutse ku cyumweru, Perezida wa Afurika y’Epfo Ramaphosa yavuze ko abo mu nzego zishinzwe ubuzima, bababuriye ko hashobora kubaho ikibazo cy’ibura ry’ibitanda mu bitaro na oxygen mu gihe Afurika y’Epfo yamaze kugera ku kigero cyo hejuru ku banduye covid-19.

Yavuze ko ibitaro bimwe na bimwe byagiye bisubizayo abarwayi ku bwo kubura aho kubashyira kuko ibitanda byaho byuzuye.

Ramaphosa yavuze ko kuva aho gucuruza inzoga no kuzikwirakwiza byongeye gufungurira muri Kamena, ibitaro byagiye byakira umubare munini w’abarwayi, ndetse n’inkomere biturutse ku businzi.

Ubwiyongere bwa covid-19 muri Afurika y’Epfo nk’uko bitangazwa na kaminuza ya Hopkins. Byatumye iza mu myanya y’imbere mu bihugu bifite ubwandu bwinshi, kuko ubu iri ku mwanya wa cyenda mu bihugu bimaze kugirwaho ingaruka na Covid-19.

John Hopkins itangaza ko muri Afurika y’Epfo ubwandu bushya bwiyongereyeho abarenga ibihumbi 10 mu bipimo byemejwe mu minsi ishize.

Igiteye impungenge kurushaho

Afurika y’Epfo ubu ifite 40% ry’ubwandu bwose bugararagara ku mugabane wa Afurika, aho ifite abarwayi 276, 242 hamwe n’ubwandu bushya bungana 12,058 ku munsi umwe.

Byatangajwe ko umubare w’abapfuye ari 4,079, bingana na 25% by’abari bapfuye mu cyumweru cyashize, nk’uko byatangajwe na Perezida Ramaphosa.

Mu gihugu hose hashyizweho itegeko ko nta muntu ugomba kuba ari mu muhanda mu masaha y’ijoro, guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi zigitondo, bikaba bigomba kubahirizwa guhera kuri uyu wa mbere.

Kwambara agapfukamunwa na byo byagizwe itegeko ku bantu bose bakora muri servisi zo gutwara abantu, abakozi batandukanye, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abubatsi ko bagomba kubahiriza itegeko ryo kwambara agapfukamunwa ndetse no kugenzura ko abaza babagana bagomba kuba bambaye agapfukamunwa.

Ubusinzi budafite rutangira

Perezida Ramaphosa yagaye cyane abaturage bakomeje gukora ibikorwa rusange bihuriza hamwe abantu benshi, harimo ibirori bitandukanye, ndetse no gushyingura bitubahirije amabwiriza yashyizweho, avuga ko bagize uruhare rugaragara mu gukwirakwira kw’iki cyorezo.

Yagize ati “Mu rugamba igihugu cyacu kirimo rwo guhangana n’iyi virus ya corona, hari umubare munini w’abantu bakomeje gutegura iminsi mikuru n’ibirori, bakanywa inzoga ntacyo bishisha, ndetse abandi bakomeza kujya ahantu hahurira abantu benshi nta dupfukamunwa bambaye”.

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byatangaje ingamba zikarishye za guma murugo (lockdown) muri Mata ndetse na Gicurasi, harimo gufunga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro, inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse batangaza ihagarikwa ryo kugurisha no gukwirakwiza ibinyobwa bisembuye hamwe n’itabi.

Izi ngamba zari zafashwe zagabanyije umuvuduko w’ubwandu, gusa ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwarahazahariye.

Muri Kamena 2020, igihugu cyongeye gusubira mu buzima busanzwe cyoroshya ingamba zari zafashwe aho amamiliyoni y’Abanyafurika y’Epfo bemerewe gusubira mu mirimo. Uku koroshya ingamba byanatumye inzoga zongera gucuruzwa mu masoko yemewe, iminsi ine mu cyumweru.

Nyamara n’ubwo mu byumweru byashize umubare w’abarwayi bashya wakomeje kwiyongera mu bitaro, byatumye Perezida Ramaphosa yongera gutangaza ko icuruzwa ry’inzoga ubu ribaye rihagaritswe.

Abarenga 30% by’abanduye bari mu mujyi w’ubukungu w’Intara ya Gauteng, harimo imijyi minini nka Johnesburg, ndetse n’umurwa mukuru w’ubutegetsi Pretoria.

Ikigo cy’ubukerarugendo cya Cape Town na cyo gifite umubare munini w’abanduye. Umujyi utuwe cyane wa Johnnesburg ndetse n’umujyi w’uburobyi wa Soweto na ho hari mu bafite ubwandu bwinshi nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.

Dr. salim uri muri komite yo kurwanya coronavirus ku rwego rw’igihugu igira inama perezida yagize ati “twari tubizi ko koroshya ingamba byagombaga kuzamura umubare w’abandura, gusa igitangaje ni uburyo ubwandu bushya buri ku muvuduko wo hejuru”.

Yakomeje agira ati “Dushobora kwitegura ko imibare mishya y’abandura izakomeza kwiyongera uko ibyumweru bihita”. Agakomeza avuga ko kugera mu kwezi k’Ukwakira bizaba byaratangiye kugabanuka.

Ibi byarakaje cyane abanywi b’agasembuye muri kiriya gihugu ndetse ku mbuga nkoranyambaga bakaba bagaragaje ko batanyuzwe n’iyi gahunda ibabuza kwinywera inzoga ndetse no gusabana bigaragara nko gukerensa iyi ndwara.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.