Abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo barigisha uko birinda COVID-19

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bakomeje kunoza inshingano zabo muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Polisi y

Polisi y’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ku itariki 15 Gicurasi 2020, yagaragaje uburyo abapolisi b’u Rwanda bakomeje gutanga urugero rwiza mu kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Inshingano zabo bazisoza bubahiriza amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), aho bagaragaye batanga urugero rwo gukaraba intoki mbere yo kujya ku kazi kabo ka buri munsi ko kurinda abaturage.

Bahora biteguye kurwanya umwanzi waza ashaka guhungabanya umutekano w

Bahora biteguye kurwanya umwanzi waza ashaka guhungabanya umutekano w’abaturage

U Rwanda ruri mu bihugu biri ku isonga mu kugira umubare munini w’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bwa LONI.

Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi basaga 500 mu gihugu cya Sudani y’Epfo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Batanga urugero rwiza rwo gukaraba mbere yo kujya mu kazi

Batanga urugero rwiza rwo gukaraba mbere yo kujya mu kazi

U Rwanda kandi rufite amatsinda y’abapolisi agera kuri arindwi ari mu bihugu bitandukanye nka Sudani y’Epfo, Repubulika ya Santarafurika no mu gihugu cya Haïti, bose hamwe basaga 1,100.

Bafite ibikoresho bibafasha mu kazi

Bafite ibikoresho bibafasha mu kazi

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.