Abakinnyi barenga 50 barasoza amasezerano bafitanye n’amakipe yabo mbere y’uko umwaka imikino usozwa, ikibazo gikomeje guhanganyikisha amwe mu makipe
Mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa by’imikino ku isi yose, by’umwihariko mu Rwanda shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ari nayo ikurikirwa n’abantu benshi nayo iri mu bikorwa byahagaze.
Ubusanzwe mu Rwanda benshi bamenyereye ko abakinnyi basinya amasezerano arangirana n’umwaka w’imikino, aho mu myaka yashize wasozwaga tariki 04/07 ubwo habaga hamaze gukinwa igikombe cy’Amahoro.
Andi makipe ndetse n’abakinnyi ariko nanone, basinya imyaka runaka ikarangirana n’itariki basinyiyeho ayo masezerano, nk’aho ubu hari amakipe afite abakinnyi basinye amasezerano azarangira tariki 31/05/2020, dore ko ari naho byari biteganyijwe ko umwaka w’imikino uyu mwaka uzasozwa.
Amwe mu makipe afite impungenge ko ashobora kuzagongana n’ikibazo cyo kuzakina imwe mu mikino ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro abakinnyi bararangije amasezerano, bitewe n’igihe amarushanwa yombi azasubukurirwa.
Bamwe mu bayobozi b’amakipe baganiriye na Kigali Today, bavuga ko nta mpungenge batewe n’amasezerano y’abakinnyi kuko basinye kugeza umwaka w’imikino urangiye, naho abandi bo bavuga ko ubu bari gushaka uburyo baganira n’abakinnyi, ariko bakabanza kumenya igihe umwaka w’imikino uzasubukurirwa.
Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Musanze Makuza Rutishereka Jean, we avuga ko nyuma y’ikibazo cya Coronavirus bashobora kuzicara bakareba icyo amasezerano avuga
“Tureba umwaka w’imikino, niba umwaka w’imikino wicumyeho kandi bidaturtse ku mukinnyi, tureba icyo amasezerano avuga, tudashingiye ku byo amasezerano mbere yavugaga, ni ukuvuga ko agomba kurangirana n’umwaka w’imikino kandi ntirarangira.”
“Ni uko duhugijwe n’ibi bibazo turimo (Coronavirus), ubundi dushobora kuzareba icyo amasezerano avuga, kuko buri ruhande ruba rushobora icyo ruvuga, nk’ubu umukinnyi ashobora kukubwira ati amasezerano yanjye ko arangiye ko ntacyo mumbwiye”
KNC Uyobora ikipe ya Gasogi, avuga ko amaezi azarenga ku ngengabihe yari iteganyijwe, byanze bikunze izaba imbogamizi ku makipe yose ayaba amato n’amakuru, cyane ko abona ingengo y’imari igomba guhungabana
Yagize ati “Ntekereza ko iki ari ikibazo gikomeye si no kuvuga ngo ni Gasogi gusa n’anadi makipe n’ubwo ntazi uko abigenza, n’aya afashwa n’uturere aba yarakoze budget, ntiwavuga ngo ntuhemba abantu kuko amasezerano ni amasezerano”
’”Ariko niba bishoboye kugera mu mezi abiri mutazi igihe shampiyona izakomereza, byanze bikunze habaho kureba uburyo aya masezerano yahinduka cyane cyane ku ngingo y’imishahara n’ibindi.”
Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Gicumbi Dukuzimana Antoine, we avuga ko bamaze gufata ingamba zo gukemura iki kibazo, aho bashobora kuzishyura abakinnyi iminsi izaba irenga ku masezerano, aho ubusanzwe abenshi muri iyi kipe yagombaga kurangira tariki 30/05/2020.
“Icyihutirwa ni ukumenya niba tuzakomeza gukina, igikurikiraho abakinnyi beza ni ukubongerera igihe abandi bo twumvikanye igihe kiziyongeraho kukibishyurira”
Amwe mu makipe twabashije kumenya abakinnyi bari gusoza amasezerano ni nka AS Muhanga ifitemo abakinnyi 12, Mukura ifite 6, Musanze ifite 7, Kiyovu Sports ifite umunani, Sunrise batanu, Etincelles umunani, Rayon Sports batanu, Police FC ifite umunani, Gicumbi ifite bane, aba bose kongeraho n’abandi tutarondoye bashobora gukabakaba 100.
AS Muhanga
1 Ruboneka Bosco
2 Niyongira Danny
3 Ndayishimiye Dieudonne
4 Rucogoza Eriasa
5 Munyaneza Jack
6 Munyeshuri Arlon
7 Kagaba Obed
8Junior Nizigiyimana
9 Twagirayezu Aman
10. Nsengiyumva Idrissa
Rayon Sports
1. Iradukunda Eric Radu
2. Irambona Eric
3. Mugheni Kakule Fabrice
4. Michael Sarpong
5. Habimana Hussein
6. Ally Niyonzima
Etincelles
1. Tuyisenge Hakim
2. Mucyo Ngabo Freddy
3. Akayezu Jean Bosco .
4. Ibrahim aka Kibonke .
5. Ismail Gikamba
6. Kambale Salite Gentil
7. Mumbele Saiba Claude
8. Nsengiyumva Dominic
9. Hakizimana Issa
Mukura VS
1. Iradukunda Bertrand
2. Duhayindavyi Gael
3. Mutijima Janvier
4. Ndizeye Innocent
5. Munezero Dieudonne
6. Rugirayabo Hassan
Musanze Fc
1. Nduwayezu Jean Paul
2. Maombi Jean Pierre
3. Habyarimana Eugene
4. Dushimumugenzi Jean
5. Moussa Ally Sova
6. Imurora Japhet
7. Mugenzi Cedrick
Kiyovu Sports
1. Mbonyingabo Regis
2. Mbogo Ally
3. Serumogo Ally
4. Mutangana Derrick
5. Ishimwe Saleh
6. Ghislain Armel
7. Twizerimana Martin Fabrice
Sunrise Fc
1. Babua Samson
2. Uwambajimana Leon Kawunga
3. Nzayisenga Jean d’Amour
4. Niyonkuru Vivien
5. Niyonshuti Gadi
Gicumbi Fc
1. Manzi Willy
2. Christopher Uwiringiyimana
3. Muhumure Omar
4. Nsengayire Shadad
Police Fc
1. Issa Bigirimana
2. Uwimbabazi Jean Paul
3. Iyabivuze Osee
4. Ngendahimana Eric
5. Celestin Ndayishimiye
6. Mpozembizi Mohammed
7. Ndayishimiye Antoine Dominique
8. Usabimana Olivier
9. Munyemana Alexandre