Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru iratangaza ko kurenga ku mabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, bifatwa nko kwigomeka ku buyobozi; iki kikaba ari n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Ibi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana, arabivuga nyuma y’aho mu turere tugize iyi Ntara, cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi nko mu ma centre, amasoko n’imihanda hagaragara abantu batubahiriza aya mabwiriza.
Kuwa gatandatu tariki 21 Werurwe 2020 hasohotse itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe ririho amabwiriza arebana no kwirinda icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana benshi ku isi.
Muri iyi Ntara, hakaba hakomeje kugaragara abarenga kuri ayo mabwiriza, bakora ibinyuranyije na yo. CIP Alex Rugigana yagize ati: “Duhangayikishijwe no kuba hari ahakomeje kugaragara abantu barenga ku mabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu. Hari ahakigaragara abakora ubucuruzi rwihishwa bw’ibitari ibiribwa, hari abafungura utubari cyangwa abatwimuriye mu ngo zabo, abagaragara mu mihanda batwaye ibinyabiziga cyangwa bagenda n’amaguru nta mpamvu zifatika bafite z’urugendo, aba bose turabibutsa ko bafatwa nk’abigometse ku mabwiriza y’ubuyobozi”.
CIP Rugigana akomeza avuga ko hatangiye gufatwa ibyemezo by’ibihano birimo no gucibwa amande, kandi mu ngo bishobora no kugira abo bikururira igifungo.
Yagize ati: “Abaturage ntibakwiye kwijujutira ibyemezo bijyanye no gucibwa amande, kuko ni kimwe mu bihano bitangwa kandi byemewe n’amategeko mu Rwanda, ndetse harimo n’igifungo; aho umuntu ashobora gufungwa kuva ku mezi atandatu. Iyo kwigomeka ku byemezo by’ubuyobozi biteje ikindi kibazo, umuntu ashobora gufungwa kugeza ku myaka irindwi. Dusaba Abaturage kutabifata nk’ibintu byoroshye, ni yo mpamvu izi ngamba buri wese agomba kuzumva kandi akazubahiriza, kuko igihugu kitifuza ko Abaturage batagerwaho n’iki cyorezo”.
N’ubwo Polisi itatangaje umubare w’abamaze gufatwa bagacibwa amande, ariko ngo hari abafatwa bacunze ubuyobozi ku ijisho bagafungura utubari n’abatwimuriye mu ngo zabo, abazamuye ibiciro by’ibicuruzwa by’ibiribwa, n’abafatwa bacuruza ibitemewe.
Icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi, abarenga 395.600 bo mu bihugu 196 bamaze kuyandura, naho abarenga 17.200 imaze kubahitana.