Niyobuhungiro Cynthia afite umwana urangije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza muri Good Harvest School.
Ni ikigo cy’amashuri y’incuke n’abanza (Nursery&Primary School) kikaba giherereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Niyobuhungiro avuga ko umwana we yagize amanota meza, akaba yiteguye gukomeza mu mashuri yisumbuye. Ashima ireme ry’uburezi rihatangirwa, agasaba ko ryarushaho kwitabwaho cyane ku buryo abanyeshuri bagira ubushobozi bwo guhangana n’abandi ku rwego mpuzamahanga.
Undi mubyeyi witwa Gahamanyi Côme, na we afite umwana witwa Gahamanyi Akariza Trine urangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuri icyo kigo, akaba yarabaye uwa karindwi ku rwego rw’Igihugu.
Se w’uwo mwana yagize ati “Byaranshimishije cyane kuko kubona umwanya wa karindwi ni ikintu gikomeye. Kuri iri shuri ni we wabaye uwa mbere. Ubwo rero ku bwanjye nashimye iri shuri kuko ryakoze uko rishoboye umwana riramukurikirana kandi biragaragara ko yatsinze neza.”
Umwana we ari mu bana icumi ba mbere ku rwego rw’Igihugu bahembwe mudasobwa.
Gahamanyi Côme avuga ko n’ubwo akorera mu ntara mu gihe umwana we yiga i Kigali, ashima uburyo ikigo gifatanya n’ababyeyi gukurikirana abana, ku buryo iyo hagize akabazo gato kaba bahita bahamagara umubyeyi bakabimumenyesha.
Ku bwe asanga ibigo by’amashuri bikwiye guhoza ijisho ku mwana, bikamenya n’umubyeyi we kugira ngo bafatanye gukurikiranira hafi umunyeshuri. Ibyo ngo byafasha umunyeshuri kwiga kandi agatsinda neza.
Kangwagye Justus uyobora inama y’Ubutegetsi y’ikigo Good Harvest, na we avuga ko kuba icyo kigo gitanga uburezi bufite ireme bituruka ku mishyikirano ikigo kigirana n’ababyeyi b’abana bahiga.
Ati “Ni ngombwa kuganira, mukagaragaza ibibazo mufite, mugafatanya kubishakira ibisubizo. Ni na yo mpamvu tuba twateguye inama nk’iyi ngiyi kugira ngo umusaruro wavuye mu burezi ababyeyi bawumurikirwe, bityo n’ababyeyi bafite abana batoya bizere ko ikigo kizakomeza kubafasha kibarerera abana.
Kangwagye avuga ko bashimiye n’abarimu b’indashyikirwa kuko ngo kuba ikigo cyabo kidafite amateka arenga imyaka 15 kibayeho, ariko kikaba kigaragara mu bigo bya mbere mu gihugu bitsindisha neza, ari byo bituma n’umwarimu yumva ko umusaruro we uzirikanwa.
Kangwagye avuga ko intego bafite ari ugukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi. Ati “Iki kigo gikwiye kuba ari ikigo gifite abana bashobora kujya ku isi hose bashakishwa, umwana wize hano agomba kuba ari wa mwana utazaba ashakisha akazi, ahubwo bakazaba bamushaka, cyangwa akagahanga hano.
Mu rwego rwo gutera umwete abanyeshuri, ubuyobozi bw’ikigo bugenera ibihembo ababaye indashyikirwa.
Hari umwana wigeze kuba uwa mbere mu kigo ku rwego rw’igihugu yari yabaye uwa munani, ikigo kimwishyurira amashuri atatu ya mbere yisumbuye.
Kuri iyi nshuro babiri batsinze neza kurusha abandi ikigo cyemeye kuzabishyurira umwaka wose, naho abandi batandatu baje bakurikiye abo babiri ba mbere ku kigo, ubuyobozi bw’ikigo bwemeye kubaha ibikoresho by’ishuri.