Nyuma yuko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cyamashuri yisumbuye asohotse, abanyeshuri bo muri Wisdom School bagatsindi ku rwego rwiza, ababyeyi barerera muri iryo shuri bishimiye umusaruro w’abana babo n’ubumenyi butangwa n’iryo shuri.
Babivugiye mu muhango wabereye muri iryo shuri ku cyumweru tariki 05 Mutarama 2020, wo gutanga icyemezo gishimira abanyeshuri basaga 200 basoje amasomo yabo muri iryo shuri mu byiciro binyuranye.
Ni umuhango wateguwe mu buryo bwo gushishikariza abana bakiri mu myaka yo hasi kwiga bashyizeho umwete, nk’uko bivugwa na Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa Wisdom School.
Yagize ati “Ni igikorwa Wisdom School ikora mu rwego rwo gushishikariza abana, barumuna babo na bashiki babo bakiri hasi, kugira ngo bibafashe gukora cyane.
Bituma buri mwana wese iyo twakoze ‘graduation’, haba mu mashuri y’inshuke n’amashuri abanza abana bakomeza kugira umwete, kandi bivamo umusaruro ufatika kuko mu mwaka ushize abana bagize amanota atanu bari 18 ariko ubu babaye 27, ndetse uwabaye uwa mbere mu gihugu n’uwa gatandatu ku rwego rw’igihugu bombi ni abiga muri iri shuri”.
Ababyeyi barishimira ubumenyi abana babo bakura muri iryo shuri, aho bemeza ko amafaranga batanga ku bana babo ataba apfuye ubusa.
Abo babyeyi kandi barishimira n’ibihembo abana babo bahabwa iyo batsinze cyane, dore ko abana 27 batsinze ku rwego rwo hejuru bahembwe ibihumbi 50 kuri buri mwana.
Mukashema Jacqueline ati “Nta handi najyana umwana wanjye atari muri Wisdom, muri iri shuri mfitemo abana bane. Turishimye cyane kuko abana bacu batsinze neza. Amafaranga y’ishuri twatanze ntabwo yapfuye ubusa.
Abana bari gutsinda cyane, Wisdom ni igisubizo cy’uburezi mu Rwanda. Umwana wanjye yagize amanota atanu none bamuhaye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 50, biramuha imbaraga zo gukomeza kwiga ashyizeho umwete”.
Samaringo Samuel ati “Iri shuri riri kujyana abana bacu mu cyerekezo cyiza, ibyishimo byandenze nyuma yuko umwana wanjye atsindiye ku manota atanu none bamuhaye n’ibahasha y’ibihumbi 50. Iri shuri riturerera neza, na mukuru we yize hano kandi aho yagiye atsinda neza kubera ubumenyi yakuye muri Wisdom”.
Muri uyu mwaka, ishuri rya Wisdom ritangiranye amashami y’ubumenyi (Science) mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
Umuyobozi w’iryo shuri Nduwayesu Elie, avuga ko bagiye gutanga ubumenyi ngiro bufasha abana kuvumbura no kubaremamo abantu bazubaka igihugu ejo hazaza.
Mukansanga Solange, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza n’imibereho y’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru na we yishimiye imitsindire y’abana biga muri Wisdom School, aho mu icumi ba mbere mu gihugu, babiri muri bo ari abo muri iyo Ntara by’umwihariko uwa mbere mu gihugu ava muri iyo Ntara.
Yavuze ko uko kwitwara neza kw’abana biga muri Wisdom School bihesha ishema iyo Intara y’Amajyaruguru.
Abanyeshuri bashoje amashuri abanza muri Wisdom School ni 170 mu gihe 38 bashoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho bose Leta yabahaye ibigo.
Mu mafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane na cumi yatanzwe nk’ibihembo byahawe abana batsinze kurusha abandi, umwana uri muri batanu ba mbere ku rwego rw’igihugu ahabwa ibihumbi 100, mu icumi ba mbere agahabwa amafaranga ibihumbi 60, mu gihe abagize amanota atanu buri wese ahabwa ibihumbi 50.