Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko irimo gukora ibarura ry’abana bari kuzatangira ishuri muri 2021, kugira ngo bazatangirane n’abandi muri Nzeri 2020.
Mu rwego rwo kugabanya ubucucike bwari busanzweho mu mashuri no kwirinda kwanduzanya icyorezo Covid-19 by’umwihariko, Leta y’u Rwanda yiyemeje kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 mu gihugu hose bitarenze ukwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka.
MINEDUC igaragaza ko mu mwaka wa 2018 umubare w’ibyumba by’amashuri abanza mu gihugu hose wanganaga na 32,548, aho buri cyumba cyabaga kirimo abana 85 ubaze mu mpuzandengo.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yatangarije RBA, ko mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu mashuri bushobora kuzabaho ubwo umwaka w’amashuri 2020-2021 uzaba utangiye, umubare munini w’ibyumba birimo kubakwa muri iyi mpeshyi ngo uzaharirwa umwaka wa mbere.
Minisitiri w’Uburezi yagize ati “Mu mubare munini w’ibyumba by’amashuri birimo kubakwa, ibirenga ibihumbi 17 bizaharirwa amashuri abanza, umwaka wa mbere ni wo tuzaha umubare munini kugira ngo abo bana na bo binjire”.
Ati “Icyo gihe tuzareba umwana wujuje imyaka yo gutangira ishuri kugira ngo tutagira ikibazo cy’abana benshi tutabasha kwakira. Ntabwo ari ukubaka ibyumba gusa ahubwo turashaka no kubarura kugira ngo niba ishuri runaka ryongerewe ibyumba, abana batuye aho hafi bazaryigamo bangana iki”!
Dr. Uwamariya yakomeje agira ati “Nitubona imyanya ihari, umwana ataruzuza ya myaka yo gutangira ishuri wenda abura iminsi, nta mpamvu yatuma atemererwa kwiga.
Tuzabanza tubarure abujuje imyaka yo gutangira ishuri kugira ngo tutongera bwa bucucike kandi ari cyo twarwanyaga, umubyeyi ufite umwana wujuje imyaka yoye kugira impungenge”.
Umubare w’abana batangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Uburezi, uhora ubarirwa mu mpuzandengo y’ibihumbi 500 buri mwaka.