Ibaruwa Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta yandikiye Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko abarimu 1,038 bakoze ibizamini by’akazi mu Ukuboza 2019, bakiri ku rutonde rw’abemerewe kugahabwa.
Icyo cyemezo cyafashwe hagendewe ku iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020, ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 16 Werurwe 2020, mu gihe urwo rutonde rw’abo barimu n’abo mu zindi nzego z’ubuyobozi mu mashuri rwari rugifite agaciro mu yandi mezi abiri gusa imbere.
Muri iyo baruwa, Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wanayishyizeho umukono, atangaza ko icyo gihe cyongerewe.
Ati “Ndakumenyesha ko hagendewe ku mabwiriza yihariye arebana n’abarimu bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, urutonde rw’abarimu n’abayobozi batandukanye batsinze ibizamini, ruzakomeza kugira agaciro mu gihe cy’amezi 20 yandi uhereye ku ya 16 Werurwe 2020, itariki iryo teka rya Perezida ryasohokeye”.
Iyo baruwa isaba kandi ko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB), bikurikije abarimu n’abandi bayobozi bakenewe, bahera kuri abo 1,029 bakabashyira ku rutonde rw’abakozi bahembwa na Leta, bivuze ko bo nta bindi bizamini basabwa gukora nk’uko REB ibitangaza.
Ibyo biravugwa mu gihe kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro ibizamini by’abarimu bifuza akazi, kuko MINEDUC iteganya kuzaha akazi abarimu bashya bagera ku bihumbi 29 bazigisha mu amshuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, bakagomba kuba babonetse mbere y’uko amashuri atangira muri Nzeri 2020.
Muri Werurwe uyu mwaka, REB yari yatangaje ko abarimu 7,214 ari bo bagombaga guhabwa akazi, ariko uwo mubare wakubwe inshuro hafi enye nk’uko Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje abisobanura.
Ati “Icyifuzo cyacu ni uko twabona abarimu 29,000 bo gushyira mu mashuri aho bakenewe hose. Umubare wabo warazamutse cyane ugereranyije n’uwo twari twumvikanye na MINEDUC muri Werurwe w’abasaga 7,000”.
Leta irateganya gushyira miliyari 106.7 z’Amafaranga y’u Rwanda muri gahunda zo kuzamura ireme ry’uburezi, hongerwa abakozi bakenerwa muri urwo rwego, ibyo kandi bikaba biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2020-2021.
Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangiza gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri ibihumbi 22,505 mu gihugu cyose, bikaba bigamije kugabanya ubucucike no gukemura ikibazo cy’abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, ikaba ari n’imwe mu mpamvu yo kongera umubare w’abarimu.