Abarimu bazakomeza kubona umushahara mu mezi batarimo kwigisha

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irahumuriza abarimu ba Leta batarimo gukora nk’uko bisanzwe kubera ihagarikwa ry’amashuri ryatewe na Covid-19, ko bazakomeza kubona umushahara wabo kugira ngo ukomeze kubafasha.

Leta izakomeza guhemba abarimu muri aya mezi batarimo kwigisha

Leta izakomeza guhemba abarimu muri aya mezi batarimo kwigisha

Ibyo ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa 1 Gicurasi 2020, aho yasubizaga ibibazo bitandukanye abantu bibaza ku bijyanye n’abarimu ndetse n’abanyeshuri muri iki gihe kinini bagiye kumara amashuri afunze.

Minisitiri Irere avuga ko abarimu ba Leta bazakomeza guhembwa, cyane ko hari n’ibyo Minisiteri izajya ibasaba gukora muri ayo mezi.

Agira ati “Abarimu ni abakozi ba Leta nk’abandi bose, bazakomeza guhembwa kuko n’ubundi hari igihe bajya bamara batigisha. Kuba batarimo kwigisha ntibivuze ko nta cyo barimo gukora, tuzabahugura ku byerekeranye n’imyigishirize, bahugurwe mu Cyongereza ndetse no mu ikoranabuhanga, bikazajyana n’uko ibihe bizaba bimeze, hanyuma muri Nzeri bazakomerezeho”.

Yagize icyo avuga kandi ku barimu bigisha mu bigo by’abikorera, kuko ngo ari bo bakomeje kugaragaza ko bafite ibibazo by’imibereho.

Ati “Abo mu bigo byigenga ari na bo bagize ikibazo kinini, hari ikigega Leta yashyizeho cyo kunganira abikorera muri rusange nk’abacuruzi n’ibindi, ariko byumwihariko amashuri yigenga na yo yemerewe gusaba ubufasha muri icyo kigega. Tuzanabibafashamo kugira ngo ubwo bufasha buboneke ariko tukifuza ko babwerekeza mu barimu babo”.

Yongeraho ko icyo basabwa ari ugukurikira uko Leta izagenda isobanura iby’icyo kigega, hanyuma bakuzuza ibisabwa bityo bagafashwa, kandi ngo na Minisiteri izakomeza kubikurikirana ku buryo uwagira ikibazo yafashwa kigakemuka, cyane ko ibyo bigo bifite uruhare rukomeye mu burezi.

Icyemezo cyo gukomeza guhemba abarimu cyakiriwe neza kuko bari bafite impungenge z’uko bazakomeza kubaho muri aya mezi yose batari mu kazi, nk’uko umurezi wo mu Karere ka Nyagatare abisobanura.

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro

Ati “Iki cyemezo twacyakiriye neza kuko twari dufite impungenge zo kumara hafi amezi atandatu tudakora, abana batiga tukumva ko Leta itazabyihanganira. Biradushimishije cyane rero kuba tuzakomeza kubona umushara, Leta ni umubyeyi, turayishimira cyane”.

Akomeza avuga ko yibazaga uko bizagenda niba umushahara uhagaze, kuko ngo benshi mu barimu baba barafashe inguzanyo mu mabanki baba bagomba kwishyura buri kwezi.

Minisitiri Irere yavuze kandi ko bazongera imbaraga muri gahunda zari zisanzwe zo kwigisha abana hifashishijwe ikoranabuhanga rya internet, radiyo ndetse na televiziyo, kugira ngo abana bakomeze kwiyungura ubumenyi, akibutsa ababyeyi gukomeza kubafasha mu masomo yabo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.