Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2020, abarimu ibihumbi 35 bo mu gihugu hose batangiye gukora ibizamini by’akazi. Ni abarimu basabye imyanya yo kwigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), ari na cyo cyateguye ibi bizamini, kivuga ko hakenewe abarimu bakabakaba ibihumbi 28.
Ku rwego rw’igihugu byatangirijwe mu Karere ka Musanze, bikaba byatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irené.
Iki ni icyiciro cya kabiri cy’ibizamini bikorwa n’abarimu gikurikiye icya mbere cyakoze mu Ukuboza 2019. Ikigo REB kivuga ko icyo gihe bikorwa hari abarimu babonetse bari bakenewe mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 ariko bigaragara ko badahagije, ngo bikaba byari ngombwa ko kuri iyi nshuro hongerwa undi mubare w’abakenewe kugira ngo batange umusanzu wabo mu gukorera u Rwanda binyuze mu burezi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), Dr. Irené Ndayambaje yagize ati “Impamvu ibi bizamini byateguwe ku rwego rw’igihugu ni ukugira ngo abarimu bose binjira mu mwuga w’uburezi bakore ibizamini biteguwe mu buryo bumwe, hirindwa bya bizamini byakorerwaga ku rwego rw’akarere rimwe na rimwe byajyaga binagaragaramo akajagari.
Ni muri gahunda yo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 28 Mutarama 2019, bikanashimangirwa na sitati nshya y’abarimu yasohotse tariki 16 Werurwe 2020, aho uburyo bwo kurambagiza abarimu, kubashyira mu myanya ndetse no kubacunga bigirwamo uruhare n’inzego zitandukanye.
Hari hamenyerewe ibizamini byajyaga bikorerwa ku rwego rwa buri karere, byumvikane ko n’ibipimo byabaga bitandukanye. Ibi bizamini biri gukorwa ubu ni nk’ikizamini cya Leta cyateguranywe ubushishozi kandi cyitondewe, buri mwarimu akora yagitsinda akabarirwa mu rwego rw’abujuje ibisabwa kugirango yemererwe kuba koko umwarimu igihugu gikeneye”.
Uyu muyobozi anongeraho ko mu bigize ireme ry’uburezi harimo ko mwarimu ashobora kwigisha abana kandi akabakurikirana mu buryo bumworoheye. Kuba aba batangiye gukora ibizamini bazatoranywamo abaziyongera ku basanzwe, bivuze ko ari intambwe itewe yo kuba baje biyongera ku mubare w’ibyumba by’amashuri biri kongerwa hirya no hino mu gihugu, bikazagabanya ubucucike mu mashuri, nibura impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu igere ku bana 52 ku mwarimu umwe.
Gusa avuga ko bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, hari aho bizasaba ko iyo mpuzandengo yiyongeraho gato cyane cyane nko mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, kuko hari abana bashya bazaba batangiye biyongera ku bazawusubiramo uyu mwaka.
Dr. Ndayambaje avuga ko abarimu batangiye gukora ibizamini ari ibihumbi 35 mu gihe abakenewe basagaho gato ibihumbi 28.
Ibizamini biri gukorerwa mu turere twose tw’igihugu hatabariwemo Akarere ka Rusizi kakiri muri gahunda ya #GumaMuRugo. Dr. Ndayambaje avuga ko bateganya ko ako karere kazagenerwa gahunda yako yihariye abarimu bari bahasabye imyanya cyangwa abahatuye basabye imyanya mu tundi turere bakazakoreshwa ibizamini byabo mu buryo bwihariye.
Ku masite yateganyijwe uko ari abiri muri buri karere, ibizamini biri gukorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ajyanye no kubanza gusukura intoki guhana intera no kwambara agapfukamunwa.