Mu gihe kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa mu buryo budasanzwe kubera Covid-19, abahanzi bajyaga bakora ibihangano byo kwibuka barimo baribaza icyo bazakora ngo ibihangano byabo bigere ku Banyarwanda bazaba bari mu ngo zabo banabafashe mu kwibuka.
Benshi muri aba bahanzi bakora indirimbo zo kwibuka, bavuga ko bari baramaze gutegura ibikorwa byo kwibukira ahantu hatandukanye nk’uko bajyaga babitegura na mbere, bakaba barimo batekereza icyo bakora ngo n’ubundi bazifatanye n’abo bari kuzafasha mu ngo zabo.
Munyanshoza Dieudonne twavuganye ari mu rugo iwe, twamubajije uko yiteguye ibihe byo kwibuka, agira ati “Natwe nk’abahanzi ubwo ni ukuguma mu rugo, nk’abandi Banyarwanda tukabanza tukirinda iki cyago”.
Munyanshoza yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka yari yarakoze indirimbo nyinshi nshyashya zo kwibuka, ariko ngo kuguma mu rugo byatangiye zimwe zitaranasohoka.
Yavuze ko hari indirimbo eshatu yakoze zirimo iyo yakoreye Akarere ka Huye, iyo yakoreye Remera yo muri Nyaruguru, n’iyo yakoreye Rutobwe muri Kamonyi.
Izi zo ngo zamaze gosohoka ariko izindi yari yakoze ntizigeze zisohoka kubera kuguma mu rugo.
Munyanshoza avuga ko igishoboka cyonyine ari uko bashobora gukorera ibiganiro mu itangazamakuru (Radio na Televiziyo) bakabasha kwifatanya n’Abanyarwanda bazaba bibukira mu rugo.
Ati “Ndakeka ko igishoboka ari uko twajya dukorera ibiganiro mu itangazamakuru wenda tukabasha kuganira n’abantu, naho ubundi natwe ni ukuguma mu rugo”.
Uyu muhanzi yavuze ko muri iki cyunamo yari yarateganyije uburyo butatu bwo gukoramo ibitaramo byo kwibuka. Avuga ko hari ibitaramo yari yarateganyije byo gusura ibigo by’amashuri, imirenge n’utugari byose akabikorera ubuntu.
Hari kandi ibitaramo yavugaga ko azajya akora bisaba ko ahabwa ubushobozi runaka bwo kumugeza ahabera ibikorwa byo kwibuka, ndetse n’ibitaramo byo ku rwego rwa gatatu yavugaga ko yari kuzakorera ibigo bikomeye bifite ubushobozi bwinshi bikaba byanamwishyura amafaranga amutunga.
Ibi ngo byiyongeraho abantu n’ibigo biba byaramuhaye ubutumire bwa buri mwaka bameze nk’aho bahorana mu bikorwa byo kwibuka, ku buryo yari afite ingengabihe ikomatanyije, ibi byose bikaba bihagaze.
Muri iki gihe cyo kwibuka, Munyanshoza yatanze ubutumwa ku Banyarwanda n’abakunda ibihangano bye, ko baguma mu rugo bakazongera guhura basabana icyorezo kirangiye, kandi akanabifuriza gukomera muri ibi bihe bigoye.
Yagize ati “Ndabifuriza gukomera muri iki gihe cy’icyorezo no gukomera mu gihe cyo kwibuka, tugafatana urunana nk’uko twajyaga tubikora”.
Undi muhanzi twavuganye, ni Senderi International Hit, na we ufite indirimbo nyinshi zo kwibuka.
Uyu muhanzi yatubwiye ko nk’umuhanzi yifuriza abanyarwanda gukomera muri ibi bihe bikomeye, ariko avuga ko azanyura mu bitangazamakuru bizifuza kumutumira, akaba ari ho akorera ibikorwa byo kwibuka.
Yagize ati “Ibitangazamakuru bizabyifuza, byadutumira nk’abahanzi tukaza tugakorera ibikorwa byo kwibuka kuri radiyo na televiziyo, kandi byafasha Abanyarwanda benshi kuko kwibuka bizaba bibera mu rugo”.
Senderi avuga ko u Rwanda nirugira amahirwe rugasohoka muri iki cyorezo gahunda y’iminsi 100 itararangira, wenda ari bwo yakongera kwifatanya n’abari bakeneye kubana na we mu bihe byo kwibuka.
Umuhanzi Bonhomme na we uririmba indirimbo zo kwibuka, avuga ko bigoye cyane ku bahanzi baba bifuza kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka hamwe n’indirimbo baba barabahimbiye.
Avuga ko n’ubwo icyumweru cyo kwibuka cyarangira, ariko bizeye ko mu minsi 100 batazaburamo iminsi mike yo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka.
Ati “Mba mfite ubutumire bwinshi muri ibi bihe, kandi si jyewe jyenyine, ni abahanzi bose muri rusange bakora mu gihe cyo kwibuka. Tuzaguma mu rugo, Imana nikora ibitangaza icyorezo kikagenda iminsi 100 yo kwibuka itararangira, tuzifatanya n’Abanyarwanda ahantu hatandukanye hazaba hasigaye mu kwibuka”.
Itangazo rya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), rivuga ko muri uyu mwaka, icyumweru cy’icyunamo kizakorwa mu buryo budasanzwe, kuko abantu bazibukira mu rugo, naho ibindi biganiro bakabikurikirira kuri radio, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.
Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Dr. Bizimana Jean Damascene, aherutse kuvuga ko iyi hahunda ari umwihariko mu cyumweru cyo kwibuka, avuga ko ibijyanye na gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka, gahunda izagenda imenyeshwa uko iminsi igenda yegereza.