Abarokotse ibitero bya FLN barifuza ko Rusesabagina yajyanwa aho byabereye (Video)

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bagabweho n’umutwe w’abarwanyi wa FLN hagati y’ukwezi kwa Kamena 2018 n’ukwa Mata 2019, barifuza ko Paul Rusesabagina yajyanwa aho umutwe w’abarwanyi wa FLN yari ayoboye wakoreye ubwicanyi, kugira ngo bamwibonere.

FLN ni umutwe w’ingabo w’impuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Paul Rusesabagina. Mu minsi ishize ni bwo uyu Paul Rusesabagina yatawe mu yombi, akaba afungiye mu Rwanda.

Araregwa ibyaha bikomeye birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage mu duce dutandukanye tw’igihugu, turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu nkengero za Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe.

Umva ubuhamya bwabo muri iyi video

Video: Richard Kwizera

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.