Bamwe mu baturage b’i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru na Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, basobanuriye itangazamakuru ibyo umutwe wa FLN w’ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina wabahombeje mu mwaka wa 2018.
Paul Rusesabagina weretswe itangazamakuru ku wa 31 Nyakanga 2020, ni Visi Perezida w’Ishyaka MRCD Ubumwe, rikaba ari ryo rifite umutwe w’inyeshyamba zitwa FLN zari zifite umuvugizi witwa Callixte Nsabimana, na we akaba afungiwe muri gereza mu Rwanda.
Abarokotse ibyo bitero barashinja izo nyeshyamba kubashyiraho itoteza no kubatera ubwoba, kubakomeretsa no kubicira ababo, ndetse no gusahura imitungo yabo.
Nyirashyirakera Theophila w’i Nyabimata
Uyu mubyeyi w’imyaka 31 avuga ko ku itariki 07 Nyakanga 2018, umutwe wa FLN wateye urugo rwe ahagana saa tatu z’ijoro, umutegeka gukingura bamubwira ko ari abashinzwe umutekano, batinze gato bakubita urugi barinjira.
Avuga ko batutse umugabo we ko ari ikigoryi, bafata ibirayi byari mu nzu iwe, umwe muri bo yamujombye imbunda mu mbavu, bafata umugabo we (Shumbusho Damascène) bamwikoreza ibyo basahuye mu rugo rwe no mu baturanyi.
Nyirashyirakera agira ati “bantwaye igitenge cy’amafaranga ibihumbi bine, bantwara ibishyimbo na telefone, umugabo yaje kugaruka nka saa munani z’ijoro Ingabo z’u Rwanda ziramuhumuriza kuko yagarutse yarwaye ihungabana”.
Avuga ko icyo cyari igitero kigabwe muri ako gace ku nshuro ya kabiri, kandi kuva ku gitero cya mbere ngo ntabwo bari bagisinzira, hari n’igihe ngo bararaga mu mirwanyasuri ku gasozi.
Karerangabo Antoine w’i Nyabimata
Avuga ko ku itariki 18 Nyakanga 2018, hagati ya saa sita na saa saba z’ijoro bumvise amasasu avuga, babona ku biro by’umurenge imodoka y’umunyamabanga nshingwabikorwa irimo gushya bajya kureba.
Karerangabo ati “bahise banyambura telefone, bankubita ubuhiri mu mutwe ndagwa hasi mpamara nk’isaha, nza kuzanzamuka ngenda nikuba ngera mu rugo, ako kanya ushinzwe amasomo ku ishuri yari amaze kwicwa hamwe n’undi muhungu wari mu kabari”.
Ati “Gitifu (w’umurenge) n’uwari Umuyobozi w’ishuri bahise babajyana kwa muganga, Gitifu bari bamumenaguye umutwe, uwo muyobozi w’ishuri we bamumennye amatako yaje no gupfa nyuma yaho, nanjye bahise banjyana kwa muganga bantera serumu nk’eshatu”.
Karerangabo avuga ko izo nyeshyamba za FLN icyo gihe zasahuye abaturage imyaka (ibirayi), amafaranga n’amatungo, ndetse ko zagiye zigaruka nyuma yaho mu duce twegereye umudugudu atuyemo.
Siborurema Venuste w’i Nyabimata
Uyu mugabo w’imyaka 33 avuga ko ku mugoroba w’itariki ya mbere Nyakanga 2018 yumvaga umutima we utari hamwe, naho abarwanyi ba FLN bari hafi aho, bakaba baraje gutera bakinjira iwe ahagana saa yine n’igice.
Siborurema avuga ko baje kumutegeka gukingura, havamo umwe aramuniga, undi arinjira aterura imifuka y’ibishyimbo ajugunya hanze, batwara n’utujerekani tune n’igice tw’amata ‘inzu isagara year’.
Ati “Abana bamaze kuryama abo barwanyi bankoreye umufuka w’ibishyimbo dusanga abandi bikorejwe ibindi bintu ku irembo, mu zindi ngo duturanye bahatwaye intama n’ihene, turagenda tugeze haruguru baratangira bararasa”.
Ati “Turagendaaa tugeze ahantu dusanga hari abandi (barwanyi) bahasigaye, abo twajyanye bati ‘aba bantu ntibatugoye’, baratubaza bati ‘muzi yuko hano mukwiriye kuhava tukabereka aho muhungira? Tuti ‘turahunga igihugu twagikozemo iki’? Bati ‘niba ntaho mwahungira ariko Nyabimata si iyanyu, kandi nitugaruka amaraso yawe tuzayakaraba (babwira Siborurema).
Baratubwira bati “mureke uwo muyobozi wabakolonije, mugende kandi mukomeze uwo muhanda. Ni uko nyine naraje nicara mu rugo ndatuje, bukeye Ingabo (z’u Rwanda) ziraza ziradusura, Umuyobozi ati ‘ubu tugiye kwicunganira na bo’, umuyobozi wacu atuzanira ingabo, ubu ndaryama ngasinzira”.
FLN i Rugogwe mu Karere ka Nyamagabe
Ayingeneye Chantal w’imyaka 37 wo mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi muri Nyamagabe, avuga ko inshuro nyinshi bagiye baterwa n’ibisambo byambaye gisirikare bikajyana ibiribwa bitetse, amatungo n’imyaka babaga babitse mu nzu.
Ati “Rimwe narasohotse mpura n’abantu mu muharuro, mbwira abaturanyi nti ‘mwikomeera’ mbonye ari abasirikare, umugabo witwa Ndagijimana aravuga ati ‘ariko amabwa y’abagore! Abasirikare barara biba, hano inkono barayihenesheje, ihene barayijyanye, ni basirikare bwoko ki”!
Ati “Tuza gusanga umuturanyi wacu bamurashe, amatungo bayatwaye, ariko twari dusanzwe twibwa rwihishwa, twaje kumenya ko ari inyeshyamba ari uko tubabonye”.
Ayingeneye yumvise ko Paul Rusebagina na Nsabimana Callixte ari bo bari inyuma y’ibyo bitero, asaba ubuyobozi bw’igihugu ko bwabakurikirana kugira ngo abaturage bangirijwe bishyurwe ibyabo.
Ntakirende Ntirandekura na we w’i Rugogwe muri Uwinkingi, avuga ko ku itariki atibuka neza ahagana mu saa moya z’umugoroba, yatewe n’abarwanyi ba FLN bakamurasa mu bitugu no mu kwaha bashaka kumutwara inka, bakaza gusiga bayishe.
Yaje kujyanwa kwa muganga mu gitondo n’Ingabo z’u Rwanda ariko ubu afite ubumuga budakira yatewe n’ayo masasu, akaba na we asaba ko Rusesabagina na Nsabimana bagezwa mu butabera kugira ngo bishyure ibyo bangirije abaturage.
Ati “Jyewe icyo nifuza ni uko ubutabera bwabashyira ahabona, nifuza ko ibyanjye byangiritse bagomba kubindiha, si jyewe jyenyine ndetse n’iby’abaturage byangiritse babituriha rwose”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata Rudasingwa Aphrodis, yayoboye umurenge wa Nyabimata kuva tariki 24 Nyakanga 2018, avuga ko intego y’inyeshyamba za FLN yari iyo gusahura no kwica kuko abo Siborurema yavuze bose bapfuye ngo ari abishwe n’izo nyeshyamba.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge avuga ko kuri ubu ingamba z’umutekano zakajijwe, kugira ngo bakumire ibindi bitero n’ibyaha bitandukanye byagaragara muri Nyabimata.
Rudasingwa yagize ati “Muri buri mudugudu kuri buri site abaturage n’abashinzwe umutekano bafite amatelefone, telefone nini cyane ifite itoroshi (yitwa Two in One), dufite abantu batatu muri buri mudugudu bashinzwe kugenzura amarondo”.
Ati “Ibikorwa by’iterambere mu Murenge wa Nyabimata nk’uko mwabibonye birakataje, amatara ngayo ku mihanda”.
Nta gihe kiratangazwa cy’urubanza rwa Paul Rusesabagina, ariko ubugenzacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro MRCD ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare.