Abarokotse Jenoside ntibifashisha abahesha b’inkiko b’umwuga kuko bashaka ubwiyunge

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Bertin Muhizi, avuga ko abarokotse Jenoside bashatse bakwifashisha abahesha b’inkiko b’umwuga bishyuza imitungo, ariko ko batabikora kuko bashaka ubwiyunge.

Muhizi Bertin ukuriye Ibuka Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Muhizi Bertin ukuriye Ibuka Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Yabibwiye abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Busanze, tariki 18 Gicurasi 2019.

Ni nyuma y’uko Immaculata Mukamazimpaka, ubwo yatangaga ubuhamya, yifuje ko ubuyobozi bwashyira imbaraga mu kubishyuriza imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muhizi ati “Niba umuntu yarariye inka ebyiri z’umuntu mu w’1994, uyu munsi bakaba bamwishyuza ebyiri, ubundi yakabaye yishyuzwa n’izagombaga kuba zarazikomotseho.”

Yunzemo ati “Tunashatse umuhesha w’inkiko w’umwuga, akaza akarurangiza, wamuha ibihumbi 500 ukariha na za nka, tukaba tugushubije inyuma. Ese mutekereza ko twananiwe kubikora? Ahubwo ni uko tugishaka gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. Ni uko twifuza ko nta Munyarwanda wasigara inyuma.”


Perezida wa Sena, Bernard Makuza, avuga ko imanza z’imitungo zarangijwe mu Karere ka Nyaruguru ari zo nyinshi, kandi ko n’inkeya zisigaye zari zikwiye kurangizwa nk’uko n’inyinshi zarangijwe.

Ati “Kuba imanza zigera ku bihumbi 28 zarakemuwe, hagasigara nkeya cyane, uburyo bwakoreshejwe mu gukemurwa izo nyinshi, buzifashishwe mu gukemura n’izisigaye, mu bufatanye.”

Mu Karere ka Nyaruguru hari imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside zibarirwa mu bihumbi 28, ariko izisigaye zitararangizwa, habariyemo n’izitujuje ibisabwa byose ngo zirangizwe zibarirwa mu 1600.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.