Abarundi n’umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi, mu baregwa kwica Abatutsi tariki 26/4/1994

Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki 26/4/2020 hibutswe Abatutsi biciwe mu bigo bya Leta no mu nsengero mu turere twa Kamonyi, Huye, Ruhango, na Karongi, bigizwemo uruhare na zimwe mu mpunzi z’Abarundi ndetse n’umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi.

Dr Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Dr Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

CNLG ivuga ko muri Jenoside Abatutsi baturutse hirya no hino mu Bugesera, Kigali y’Umujyi, Kigali Ngari no mu Makomini yari aturanye na Komine Mugina bahungiye kuri Paruwasi ya Mugina biteguye kwirwanaho.

Burugumesitiri wa Komini Mugina witwaga NDAGIJIMANA Callixte utari ushyigikiye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, na we ngo yabanje kubarwanaho asaba abasore n’abapolisi kubarinda, ariko ngo yaje kwicwa kubera iyo mpamvu.

Uwari warabaye Burugumesitiri w’iyo Komini Mugina witwaga NGIRUWONSANGA Onesphore wari uzwi ku izina rya Gitaro, ni we wakoresheje inama ategeka ko bafungira abo Batutsi amazi, nyuma ngo aza guhuruza Interahamwe, abasirikare ndetse n’impunzi z’Abarundi zari ahitwa i Nyagahama muri Kinazi kugira ngo zize kubafasha kwica.

CNLG ikomeza ivuga ko haje imodoka zigera kuri 14 zipakiye abasirikare n’Interahamwe, bafite imbunda, gerenade, ibisongo, imihoro n’amabuye.

Komisiyo yo kurwanya Jenoside ivuga ko mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi bamenyekanye cyane harimo Major KARANGWA Pierre Claver, NGIRUWONSANGA Onesphore na KANYANZIRA, kandi ko Major KARANGWA Pierre Claver yahungiye mu Buholandi, kugeza ubu akaba ataragezwa imbere y’ubutabera.

Undi Leta y’u Rwanda ivuga ko acyidegembya mu Buholandi, ni Ntahontuye Ndereyehe Charles wayoboraga ISAR-Rubona (kuri ubu ni RAB), akaba ari umwe mu bakuriye ishyaka ryitwa FDU-Inkingi riri mu bashinjwa kugendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

CNLG ivuga ko Abatutsi benshi cyane ngo bahurijwe muri ISAR baturutse mu bice bitandukanye nka Gikongoro, Maraba, Ruhashya, Rusatira, Mbazi na Mugusa, bakusanyirizwa ku musozi wa Rubona, batangira kwicwa kuva saa tatu za mu gitondo kugeza ijoro ryose bigizwemo uruhare na Ndereyehe ngo witabaje Interahamwe n’abasirikare.

Ahandi hiciwe Abatutsi benshi ku itariki 26 Mata 1994 nk’uko CNLG ikomeza ibisobanura, ni kuri Paruwasi Gaturika ya Birambo muri Karongi ngo haguye abarenga 6,000, kuri komini Kigoma mu Ruhango hiciwe abarenga 475, ndetse no kuri komine Tambwe mu Ruhango hiciwe abarenga 20,000.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.