Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangiye gahunda yo gukurikiranira abarwaye Covid-19 batarembye mu ngo zabo kandi ngo biratanga umusaruro mwiza kuko hari abakize, cyane ko muri rusange mu barwaye icyo cyorezo mu Rwanda, 85% bataba barembye.
Ibyo ni ibigarukwaho na Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), akavuga ko ubwo buryo bwo gusaba abarwayi kwiha akato mu ngo iwabo hari byinshyi bufasha mu buvuzi bw’icyo cyorezo..
Agira ati “Kugeza ubu abanduye Covid-19 usanga 85% nta bimenyetso bagaragaza ndetse baba batarembye. Ibyo ni byo byatumye dutangiza gahunda yo kubakurikiranira mu ngo iwabo, umurwayi ufite aho aba hari umwanya uhagije ku buryo yakwishyira mu kato ntagire abandi yanduza, uwo tumushyira muri iyo gahunda”.
Ati “Uwo muntu hari akantu tumwambika kugira ngo atazajya ajya kuzerera akanduza abandi kuko iyo avuye iwe akajya mu isoko cyangwa ahandi duhita tubibona. Turabakurikirana rero bakavurwa ku buryo nk’i Rusizi hari 20 bakize ndetse hari n’ab’i Kigali bakize, iyo hari uzamuye umuriro cyangwa ubuze umwuka baraduhamagara tukamutwara tukajya kumuvura byihariye”.
Akomeza avuga ko ubwo buryo ari bwiza kuko butuma abaganga babona umwanya uhagije wo kwita ku barembye kugira ngo hatagira ababura ubuzima.
Ati “Ibyo biraza kuduha umwanya kugira ngo abaganga bacu bite kuri babandi barembye cyane, abe ari bo dushyiraho imbaraga, tubahe umwuka ndetse tubafate n’ibindi bizamini, cyane ko akenshi tuba tubavura izindi ndwara ubundi umubiri ukirwanaho. Abo rero ni bake kuko ni 15%, ubushobozi bwo kubitaho kandi burahari, gusa ni uguhindura imikorere tukagira abo tuvurira mu ngo”.
Dr Nsanzimana avuga kandi ko ibirimo gukorwa byose ari ukugira ngo icyo cyorezo kidakomeza gutwara ubuzima bw’abantu kuko abandura n’abapfa bahitanywe na cyo bakomeje kwiyongera.
Ati “Covid-19 ni umwanzi utagaragara, iyo utinze umunsi umwe kubona uwanduye aba yamaze kwanduza abandi batanu bishoboka ko yanapfa. Ubu tugeze aho dupfusha abantu barenga batatu mu cyumweru kimwe, ubu dufite abantu 10 bari kuri ‘Oxygen’, ibi si ko byari bimeze muri Mata kuko twamaze ukwezi imashini zitanga umwuka zidakoreshwa kuko abarwayi bari bake”.
Ati “Ni ngombwa rero ko dushyira imbaraga mu gushishikariza abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo kandi na bo bakumva ko ari ineza yabo. Kuko nitubishyiramo imbaraga cyararangije gukwirakwira ntacyo bizaba bimaze kuko tutazaba tukigihagaritse”.
Imibare y’abandura Covid-19 mu Rwanda ikomeje kuzamuka, kuko ku cyumwe tariki 23 Kanama 2020 honyine habonetse abanduye 200 ari na wo mubare munini w’abandura ku munsi umwe ubonetse, abandura benshi bakaba biganje mu Mujyi wa Kigali.
Icyakora RBC ivuga ko yongereye ikigero cy’ibipimo ku munsi kuko ubu icyo kigo gifite ubushobozi bwo gupima abantu bari hagati 5,000 na 10,000.
Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi bose ba Covid-19 bagaragaye ni 3,089, muri bo abakize ni 1,755, abakirwaye ni 1,322, abapfuye ni 12 hakaba hamaze gukorwa ibipimo 368,244.