Abarwayi ba Malariya bagabanutseho 1,200,000 muri uyu mwaka, ugereranije n’ushize – RBC

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kiratangaza komuri uyu mwaka wa 2020, indwara ya malariya yagabanutse ugereranije n’umwaka ushize wa 2019.


Ni mu gihe ibihugu byishi muri iki gihe, urwego rw’ubuvuzi rusa n’uruhugiye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ariko ibi ntibyabujije u Rwanda gukomeza kwita no ku zindi ndwara nka malariya, nk’uko byemezwa n’umuyobozi ushinzwe ubuzima muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable.

Dr. Mbituyumuremyi avuga ko ingamba zo kurwanya malariya zirimo kwivuza kare umuntu atararemba, ibikorwa byo gutera umuti wica imibu itera malariya, n’uko abantu bagenda barushaho kumenya akamaro ko kuryama mu nzitiramubu, zarushijeho gukazwa muri uyu mwaka, biba intandaro yo kugabanuka kwa malariya.

Agira ati “Twavuga ko nta kibazo iki cyorezo cya covid-19 cyaduteye mu bikorwa byo kurwanya malariya, kuko ahubwo iyo ugereranyije imibare y’abarwaraga malariya umwaka ushize n’uyu mwaka wa 2020 waranzwe na covid-19, abarwaraga bagabanutseho 1,200,000, mu gihe abahitanywe na yo bagabanutseho 100 muri uyu mwaka, tubara ko warangiye mu kwezi kwa Kamena”.

Uyu muyobozi kandi yasobanuye impamvu ibikorwa byo gutera imiti yica imibu byari byarateganyirijwe uturere 12 mu gihugu.

Akomeza agira ati “Ntabwo umuti wica imibu itera malariya tuwutera mu turere twose, kuko twahisemo udufite malariya nyishi cyane kurusha utundi, harimo uturere twose tw’Intara y’Iburasirazuba turindwi, n’utw’Intara y’Amajyepfo dutanu, hakiyongeraho n’imirenge irindwi y’Akarere ka Rusizi”.

Abantu basabwa gukomeza kumva akamaro k’inzitiramubu no kwivuza kare mu gihe hari ugaragaje ibimenyetso bya malariya, kuko ngo ari byo byafashije u Rwanda muri iki gihe cya covid-19, mu guca intege malariya.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.