Abashinzwe kwita ku mirire y’abana n’abagore batwite batanze igice cy’ibyo bagombaga gutanga

Gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato (NECDP), igiye guhindura uko yakoraga, ikorane cyane n’inzego z’ibanze kuko byagaragaye ko itagera ku bo igenewe uko bikwiriye.


Uko guhindura imikorere byatangajwe n’umuyobozi w’iyo gahunda Dr. Anita Asiimwe, nyuma y’uko raporo yatwanzwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019, yasubiwemo n’abagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), yagaragaje ko NECDP yatanze 50% gusa by’ibiribwa byongewemo intungamubiri bigenewe abana n’abagore batwite.

Ku wa gatatu tariki 16 Nzeri 2020,wari wo munsi wa mbere w’igenzura ry’imikorere ya NECDP, uko ikoresha amafaranga ndetse n’uko ikora muri rusange, kuva yabaho guhera mu myaka itatu ishize.

Gusa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ivuga ko nubwo u Rwanda rwashora amamiliyari y’amafaranga muri gahunda y’imbonezamikurire, iyi gahunda ikeneye kuvugururwa niba koko rwifuza kugabanya ikibazo cy’igwingira.

Imibare iheruka yagaragazaga ko abafite ikibazo cy’igwingira gikabije mu Rwanda ari 38.4%, iyo ikaba ari yo mpavu ikomeye yatumye Leta y’u Rwanda ishyiraho gahunda yihariye yo gukemura icyo kibazo, kuko ubu ari kimwe mu bibazo bikomeye Leta ihanganye na byo.

Umwe mu bayobozi b’urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, avuga ko imibare NECDP yakoresheje itumiza ifu y’igikoma izwi nka ‘Shisha Kibondo’, itandukanye n’imibare y’abagenerwabikorwa iri mu nzego z’ubuzima mu turere.

Uwo Mugenzuzi w’Imari ya Leta yagize ati “Ibi bituma bigorana cyane kumenya umubare nyawo w’abagenerwabikorwa b’iyo gahunda, hari kandi n’ikibazo cy’ubukeya bw’ibigezwa mu turere, hakiyongeraho kubikwa nabi no gucungwa nabi”.

Nk’uko PAC yabigaragaje, ibyo bituma habaho ibura ry’iyo fu y’igikoma, rimwe na rimwe ingano y’ibyaje ikaba itajyanye n’umubare w’abana bagombaga kuyibona ku rwego rw’uturere.

Uturere tumwe nka, Rubavu, Kayonza, Karongi, Ngororero ndetse na Burera twabonye 50% by’ifu y’igikoma ku bana, mu gihe utundi turere 12 twabanye 50% by’ifu y’igikoma kigenewe abagore batwite.

Depite Izabiriza Marie Mediatrice yagize ati “ Mwumva twarwanya dute imirire mibi mu bagore batwite n’abana, niba hari uturere tubona kimwe cya kabiri gusa cy’ibyo dukeneye? Ikibazo cyabaye ikihe? Ni ukubigeza aho bikwiye kujya byagoranye, byarabuze cyangwa ni imikorere mibi gusa”!

Dr. Asiimwe Anita, Umuyobozi Mukuru wa NECDP, yavuze ko ikibazo cy’ingano y’ibyo bageza mu turere cyatewe n’uko hari ingengo y’imari ya miliyoni zirindwi z’amadorari igenewe kugura iyo fu y’igikoma mu kigo kitwa ‘Africa Improved Foods (AIF)’, ariko nta buryo bw’ubwikorezi bwayo burimo.

Dr Asiimwe yagize ati “Twagize ikibazo kijyanye n’ubwikorezi, dukoresha imodoka za Farumasi z’uturere, ziba ari zo zibijyana ariko nyine, zigatwara bike bike”.

Asiimwe yongoyeho ko icyo kibazo kigiye gukemuka, ingengo y’imari yegejejwe kuri Minisiteri y’imari n’igenemigambi guhera 2019, yaremejwe kandi ivuga ko muri izo miliyoni zirindwi z’amadorari zitangwa na Banki y’Isi itera inkunga iyo gahunda, habariwemo n’ibiciro by’ubwikorezi.

Gusa nubwo hari icyo cyizere ko hari ibigiye gukemuka, Abadepite bagaragaje ikindi kibazo ko NECDP yishyuye AIF amafaranga y’inyongera ahwanye na 56,000 by’amarori, imibare itandukanye y’amafaranga yagiye yishyurwa mu myaka itatu ishize, ndetse no guhindura amasezerano hagati ya NECDP, Minisiteri y’Ubuzima, Minisitiri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Kuri ibyo bibazo, Dr. Asiimwe yavuze ko raporo y’umwaka w’ingengo y’imari 2017-2018 yatinze kubera ko hari ibyari bitarumvikanwaho hagati y’impande zari zihuriye kuri ayo masezerano, iyo akaba ari yo mpavu yatumye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta atabona raporo.

Yagize ati “Ibi byarakemutse, ubu dufite raporo y’uwo mwaka w’ingengo y’imari wabanje, tukagira n’iy’uwa 2019-2020”.

Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, byagaragaje ko nta raporo ya gahunda ya ‘Inkongoro y’Umwana’, iyo ikaba ari guhunda, aho umwana wiga mu mashuri abanza abona nibura litiro y’amata mu cyumweru.

Abadepite babwiwe ko amata atagera ku bana biga mu mashuri abanza hirya no hino mu turere, nk’uko biteganyijwe muri iyo gahunda ya Inkongoro y’Umwana (One Cup of Milk per Child Program).

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo muri gahunda ya NECDP, Dr. Asiimwe yavuze ko bafite gahunda yo gukorana n’abakozi b’imirenge mu gutanga ayo mata mu mashuri, bakagira na gahunda yo koroza imiryango bayiha amatungo muri gahunda ya ‘Shisha Kibondo’, kuri ibyo ngo hakaziyongeraho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi azajya ahabwa umugore utwite buri kwezi.

Ku bijyanye n’amafaranga kandi, Inteko Ishinga Amategeko, yabwiwe ko hari amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda, yakoreshejwe mu kubaka ibigo mbonezamikurire 12 (ECDs), ariko bine muri byo ntibikoreshwa, ibindi bitanu byo mu Karere ka Nyaruguru ntibyuzuye.

Dr. Asiimwe yavuze ko hari ECDs zimwe zidakoreshwa kuko nta bukangurambaga ku rwego rw’umurenge bwabayeho kugira ngo abantu bitabire kuzana abana.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.