Mu basifuzi babiri bari bararezwe muri Ferwafa, umwe yagizwe umwere, undi ahanishwa kumara ukwezi adasifura mu marushanwa yo mu Rwanda
Kuri uyu wa Mbere sihyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize ahagaragara imyanzuro yafashwe na Komisiyo y’imisifurire mu Rwanda, nyuma yo gusuzuma ibirego bibiri byari byatanzwe n’ikipe ya Police FC ndetse n’ikipe ya Mukura VS.
Ikipe ya Police FC yari yanditse ibaruwa igaragaza ko yarenganyijwe ku mukino wayihuje n’ikipe ya APR FC, aho yavugaga ko yimwe penaliti, ndetse hakaba n’amakosa yandi yirengagijwe muri uwo mukino yari guhesha amakarita abakinnyi ba APR FC.
Nyuma yo gusuzuma iki kirego, Ferwafa binyuze muri komisiyo y’imisifurire, hatangajwe ko ibyemezo na Twagirumukiza AbdoulKalim byakurikije amategeko agenga umupira w’amaguru, bityo akaba yabaye umwere ku birego yaregwaga.
Ikindi kirego cyari cyatanzwe n’ikipe ya Mukura, aho iyi kipe nayo yavugaga ko yarenganijwe ku mukino wayihuje n;ikipe ya AS Kigali, mu mukino iyi kipe byavuzwe ko yimwe penaliti, ndetse igatsindwa n’igitego uwagitsinze yabanje kwukora n’intoki.
Kuri iki kirego cyo, Ferwafa ishingiye ku myanzuro ya komisiyo y’imisifurire yamenyesheje uyu musifuzi Hakizimana Abddoul wasifuye uyu mukino, ko agomaba ibyumweru bine adasifura uhereye kuri uyu munsi yaboneyeho ibaruwa imuhagarika.