Abasanzwe bakora akazi ko gusiga abageni n’abandi bafite ibirori bitandukanye ibirirungo (Make Up) baravuga ko bari mu gihombo bitewe n’uko ubukwe, ibirori n’ibitaramo bitandukanye byahagaritswe.
Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu bakora uyu mwuga, umaze gufata intera ikomeye kandi ukaba utunze imiryango ugafasha n’abawukora kwiteza imbere.
Mu gihe abakora umurimo wo gusiga abantu ibiringo bazwi nka ‘Make Up Artists’ mu Rwanda bari bakomeje kwiyongera no gutera imbere, baravuga ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye bagwa mu gihombo gikomeye kubera ko batakibona abakiriya.
Uwitwa Murekatete Rehema uzwi mu gusiga abantu ibirungo ubarizwa mu Nyubako ya CHIC, avuga ko abakiriya batakiboneka kubera ko ibyatumaga babagana byahagaze.
Agira ati “Ntabwo abakiriya bari kuza nk’uko mbere bazaga, akenshi twakoreraga nk’abantu bagiye mu bukwe n’abagiye mu birori runaka bitandukanye, kuri ubu rero byarahagaze nta kintu kiri gukorwa mbese biragoye kubona abakiriya”.
Icyakora akomeza avuga ko nubwo byagabanutse hari bamwe mu bakiriya babo bahura bitewe n’ubwoko bw’akazi bakora, ariko bagakurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya covid-19.
Agira ati “Ariko babandi bakeya baboneka bitewe n’akazi bakora, ntibivuze ko tutabasha guhura na bo kuko tubakorera. Umukiriya we ntiyakwambara agapfukamunwa kuko utamusiga akambaye, ariko twebwe tubanza kwisukura neza tugakaraba ubundi tukambara agapfukamunwa, hanyuma ugatunganya umuntu wawe nta kibazo”.
Murekatete kandi avuga ko uyu mwuga ubateza imbere n’imiryango yabo kuko abakenera serivisi batanga bamaze kuba benshi kandi basobanukiwe agaciro ko gusa neza.
Agira ati “Ubu turi mu gihombo kuko mbere wasangaga muri weekend umuntu afite abageni benshi, ku wa gatandatu babiri cyangwa batatu, ku cyumweru undi umwe cyangwa babiri, ariko sinkeka ko tuzasubira inyuma nubwo abakiriya ari bake, kuko ibi bibazo nibirangira tuzakomeza gukora nk’ibisanzwe”.
Abakora uyu mwuga wo gusiga ibirungo bavuga ko umuntu umwe yishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 30 n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, aho muri weekend usanga barakoreraga amafaranga abarirwa mu bihumbi 300 gusa hari n’abayarenza bitewe n’uko bamaze kwamamara.