Abasirikare 1449 basoje imirimo yabo mu Ngabo z’u Rwanda

Minisiteri y’Ingabo iratangaza ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezereye abasirikari 1449, uwo muhango ukaba ubaye ku nshuro ya munani.


Abasezerewe barimo abageze ku myaka yo gufata ikiruhuko, hakabamo n’abandi amasezerano yabo y’akazi yari arangiye.

Itangazo rya RDF riravuga ko muri uyu mwaka wa 2020 abasezerewe bose hamwe barimo abasirikare bakuru 41, hakabamo ba Ofisiye n’abandi bafite amapeti atandukanye 369, naho abandi 1018 bakaba amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF yarangiye. Hari kandi abandi 21 basezerewe kubera ibibazo by’ubuzima bari bafite.

Umuhango wo kubasezerera wabaye tariki 06 Nyakanga 2020, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira.

Maj Gen Albert Murasira

Maj Gen Albert Murasira

Mu ijambo rye, Maj Gen Albert Murasira yabashimiye ubwitange bagaragaje mu kazi n’umusanzu batanze mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Mwese mwagaragaje ubwitange kandi mwatanze umusanzu mu kubaka igihugu, tukaba dutewe ishema no kuba mu gihugu gitekanye.”

(Rtd) Col Jill Rutaremara

(Rtd) Col Jill Rutaremara

Ku ruhande rw’abasezerewe, Retired (Rtd) Col Jill Rutaremara yavuze ko bagiye mu kiruhuko banezerewe kandi ko imbaraga batanze mu kubohora igihugu zitabaye impfabusa. Yijeje ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu no guharanira kugera ku kwibohora nyako.

Uwo muhango witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo General Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi b’Ingabo mu nzego zitandukanye.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.