Abasirikare bishe umupilisi wo ku rwego rwo hejuru kubera inzira nyabagendwa i Lagos (AMAFOTO)

Ku wa gatatu, tariki ya 3 Kanama, ubuyobozi bwa polisi muri leta ya Lagos, bwabuze umwe mu bagenzuzi bayo, Monday Orube wahondaguwe n’abasirikare kugeza apfuye bapfa inzira nyabagendwa.

Iyi nkuru y’akababaro yatangajwe kuri uyu wa 5 tariki ya 5 Kanama 2022 bivuzwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lagos witwa Benjamin Hundeyin.

Ku wa gatatu, tariki ya 3 Kanama, bamwe mu basirikare bifatanyije na kanton ya gisirikare ya Ojo, bakubise umugenzuzi wa polisi, Monday Orube, kugeza apfuye nyuma yo gutongana bapfa inzira nyabagendwa i Lagos.

amakuru avuga ko impaka zatangiye nyuma y’uko abapolisi batatu bakoraga nk’abashinzwe umutekano wo mu muhanda bahagaritse umuhanda kugira ngo babone inzira ku bandi bagenzi, batazi ko bisi itwara abasirikare benshi yagendaga mu nzira imwe nayo iri muzahagaritswe n’abapolisi.

Uwabyiboneye waganiriye n’abanyamakuru yatangaje ko abo basirikare bararakaye cyane maze babaza abapolisi impamvu abaturage bakwemererwa gutambuka mbere yabo.

Aba basirikare bashimangiye ko bagakwiye kunyura mu nzira imwe, maze biteza impaka zikomeye hagati y’impande zombi.

Basabye ko abapolisi bashimangira ko amategeko y’umuhanda agomba kubahirizwa, abo basirikare batangira gukubita abo bapolisi, umwe muri bo akaba yari Orube wamaze kwitaba Imana.

Bateraniye hamwe , abasirikare nyuma yo gukubita abapolisi bahisemo kubajyana mu kigo cyabo.

Gusa mu nzira berekeza mu kigo, abasirikare babonye ko umwe mu bapolisi (Orube) yataye ubwenge maze ahita apfa bidatinze.

ku wa gatanu, tariki ya 5 Kanama, umuvugizi w’igipolisi cya Lagos, Benjamin Hundeyin, yanditse kuri tweet, agira ati: “Depite iyobowe na Burigadiye Jenerali KN Nwoko, ML Abubakar, na IE Akpaumontia yasuye ndetse ashengurwa n’akababaro kuri Komiseri wa Polisi, muri Leta ya Lagos Komanda, CP Abiodun Alabi, fdc kubera urupfu rubi rw’Umugenzuzi wa Polisi wagabweho igitero n’abasirikare i Lagos. “

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.